Abakurikiranira hafi iby’ubuzima bw’abimukira bari muri Libya bangiwe kujya mu Burayi bavuga ko kohereza abagera kuri 500 Rwanda atari umuti urambye w’iki kibazo, ko ahubwo ari ukwimurira umutwaro muri iki gihugu.
U Rwanda rurateganya kuzana bamwe mu bimukira bari muri Libya. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwemeje ko hari ibiganiro hagati yabwo na Libya ku kuba aba bimukira bazanwa mu Rwanda nk’uko Perezida Kagame uyobora iki gihugu yabisabye muri Kanama 2017.
Ni icyemezo iki gihugu cyafashe nyuma yo kubona uko abenshi muri aba bakomeje gushirira mu nyanja bagerageza kwambuka, gufatwa ku ngufu, gucuruzwa muri cyamunara nk’abacakara n’ibindi bya mfura mbi bakorerwa.
Abanenga iby’iki gikorwa bavuga ko kuba abimukira bakoherezwa mu kindi gihugu atari umuti urambye ku kibazo cyabo ko ahubwo ari “ uguteza ikibazo ikindi gihugu.”
Umuvugizi w’Abanyamategeko muri Libya, Marwa Mohamed avuga ko umuti urambye ku kibazo cy’abimukira ari ugufungura imipaka ku bimukira. Aha ngo bashobora guhabwa uruhushya rwo gutura burundu cyangwa urwo kuhakorera gusa.
Ati “ Nimubaha ubu buryo bw’imikorerere, ntibazigera bishyira mu maboko y’ababacuruza n’ababashimuta.”
U Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira mu rwego rwo gutanga ubufasha kuri iki kibazo. Ibi ni mu gihe Abanya-Burayi bakomeje gukaza imikwabu ikumira abimukira kujya ku butaka bwabo.
Africanexponent


