Ikinyamakuru Bwiza.com kibahaye ikaze mu gitaramo ICYAMBU cy’umuramyi Israel Mbonyi cyiri kuba ku nshuro ya 3.
Ni igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gusa cyaje gutindaho isaha yose aho isengesho rifungura iki gitaramo ryazamuwe saa moya zuzuye.
Ni igitaramo cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mushiki we Marie Nduhungirehe.

19h00: Isengesho rifungura igitaramo nyirizina na Yvan Ngenzi uyoboye iki gitaramo.
19h05: Abacuranzi ba Mbonyi n’abamufasha kuririmba binjiye ku rubyiniro bambaye imyenda yambarwa n’abarabu maza babanza gususurutsa ibihumbi by’abantu bari muri Bk Arena
19h30: Abantu batangiye gutegurwa kwakira Israel Mb’ onyi, aho abantu bose bari bafite amatsiko yo kumubona yinjira ku rubyiniro.
19h39: Israel Mbonyi yinjiye ku rubyiniro aho yahise ahera ku ndirimbo yayogoje amahanga, “Nina SIRI.”

19h50: Nyuma yo kwishimira NINA SIRI, Mbonyi yahise akurikizaho indirimbo Yaratwimanye yakiriwe neza n’abari mu gitaramo.
19h54: Mbonyi ageze ku gitero kivuga ngo “Yaratwimanye” amaze abantu barasara.
20h00: Mbonyi akurikijeho indirimbo “Nzi ibyo nibwira” abari muri BK Arena bari kumurusha ijwi kubera iyi ndirimbo bayizi cyane kandi ikaba ihembura imitima yabo.
8h07: Ashimiye abantu 10.367 bitabiriye igitarambo Icyambu cyiri kuba ku nshuro ya Gatatu.

20h10: Mbonyi akurikijeho imwe mundirimbo nshya y’Igiswahili aherutse gushyira hanze
20h13: Mbonyi asabye iminota 5 yo gutuza maze, Umuhanzi Yvan Ngenzi uyuboye iki gitaramo ahita yinjira mu ndirimbo Uri uw’Igitangaza. Amatara yo muri BK Arena bahise bayazimya.
20h20: Mbonyi agarutse ku rubyiniro ashimira Imana ku bw’imyaka 10 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ari kugaruka ku buhamya ubwo yaririmbaga indirimbo ya mbere.
8h24: Ahagurukije abashumba bagize uruhare mu kujya bohereza indirimbo ze za Mbere ubwo yari ari kwiga mu Buhinde. Mu kubashimira agize ati: “Aba bantu mureba hano bari abashumba bacu tuba mu Buhinde, batwigishije Imana, batwigisha gusenga. Ziriya ndirimbo mwumvise za mbere, ni bo bazoherezaga hano. Mwarakoze.”
20h25: Ashimiye Coach Gael utari wagera muri iki giterane, aho yamubereye unushumba mu myaka yatambutse
20h27: Akurikijeho indirimbo yo gushima Imana “Ndi Ubuhamya Bugenda” iri no kuri alubumu ye nshya.

20h39: Abafana ba Mbonyi batangiye kuvuza induru bavuga Izina rye ari bacinya akadiho mu ndirimbo “Ndi Ubuhamya Bugenda”
20h59: Mbonyi asoje kuririmba indirimbo yise “Tugumana” akurikijeho imwe mu ndirimbo nshya aherutse kwandika.

12h14: Mbonyi amaze kuririmba basomyomye Bibiliya “Zaburi 107:1-15. Nyuma yo gusoma umufana ahise atera Haleluya.
21h16: Mbonyi ari kuririmba “Naraye ku Marembo y’Ijuru.
21h19: Mbonyi yakiriye Apotre Mignone Kabera, aho asabye abafana gukomera amashyi Imana. Mu ijambo rye yibukije abantu ko ari abanyamugisha ko nta muntu wabavuma aho yagarutse ku nkuru ya Balamu na Balake bajya kuvuma ubwoko bw’Imana.
21h30: Apotre Mignone abwiye abantu ko gukizwa atari ugucupira nk’uko abantu babivuga maze abibutsa ko imibiri yabo atari iyo gusambanisha.
21h30: Asoje asaba abantu ko bavuga ngo “Fire and Fun” maze asaba abashaka kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo kumwakirira aho bari maze arabasengera.
21h35: Mbonyi agarutse ku rubyiniro nyuma yo gufata akaruhuko aho agarutse yahinduye imyambaro kuva ku ishati kugeza ku nkweto. Aje yambaye ishati y’umweru n’inkweto bisa ndetse n’ipantalo y’Ubururu.
21h40: Mbonyi n’itsinda rye bari kuririmba indirimbo “Yanitosha” amazi amezi atandatu ashyize hanze mu rurimi rw’Igiswahili.
21h53: Mbonyi ari kuririmba imwe mu ndirimbo ye “There is way” iri mu Cyongereza igaruka ku magambo aboneka muri Zaburi. 23:1-6.
22hoo: Mbonye ari kuririmba indirimbo ya Gentil Misigaro “Biratungana” aho yaririmbye agace gato maze aboneraho kumusuhuza aho yari yicaye muri Arena no kubwira abantu igitaramo cyiri tariki 29/12/2024 cy’uyu muhanzi.

22ho4: Mbonyi ari kuririmba indirimbo ye “Number One” aho abantu bose basaga n’abakonje bahise bahagurukana murare ari nako bamufasha kuririmba.
22ho9: Abana bari kuririmba izina Mbonyi ari nako bacinya akadiho bishimira Noheli.
22h00: Mbonyi ari kuririmba indirimbo “Umukunzi” iri gufasha benshi kuryoherwa n’igitaramo Icyambu.
22h22: Mbonyi ari gushimira ibyamamare byitabiriye iki gitaramo harimo The Ben, Aline Gahongayire, Mushyoma Bubu ndetse n’abandi.

22h26: Mbonyi ari kuririmba indirimbo ye “Nzaririmba” aho ari abantu benshi bari kuyiririmba.
22h32: Mbonyi ari kuririmba imwe mu ndirimbo ze akunda cyane ariyo “Ndakubabariye” indirimbo inakunzwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo.
22h41: Mbonyi ari gushimira itsinda ryamufashije kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi bakaba bakiri kumwe. Yanashimiye kandi abateye inkunga igitaramo cye.
22h46: Mbonyi ari gushimira abmufashije mu muziki we aho yahereye ku wamukoreraga indirimbo ndetse anakomereza ku bantu bamuhaye Gitaro ya Mbere yatunze ndetse akaba ari nayo yamu fashije kwandika zimwe mu ndirimbo yatangiriyeho
22h50: Ari kuririmbana n’abafane be indirimbo “Karame”
23h00: Ari gusuhuza abafana be baturutse mu buhugu bitabdukanye aho yahere ku Bagande, Abanyakenya, Abatanzaniya, Abayanyarwanda.
2305: Mbonyi ari kuririmba indirimbo ye “Baho” aho abantu bari kuryoherwa nayo.
23h13: Mbonyi ari kuririmba indirimbo ye nshya “Ijambo ry’Umuremyi” iri no kuri alubumu ye nshya.
23h17: Ari gushimira abafana be bakurikiye igitaramo online.
23h18:Â Ahise akomeze gususurutsa abafana be mu ndirimbo “Nk’Umusirikare.”
23h35: Akomereje ku ndirimbo “Icyambu” yakiriwe neza n’abafana ibihumbi 10 bateraniye muri BK Arena.
23h41: Israel Mbonyi ari gushimira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe witabiriye iki gitaramo aherekejwe na Mushiki we.
23h45: Mbonyi akomereje ku ndirimbo y’Igiswahili yise “Nitaamani” yakiriwe neza n’abafana.
23h54: Israel Mbonyi ashimiye Papa we, Mama we n’abavandimwe be baje kumushyigikira kuri uyu munsi aho yaboneyeho gutangaza ko atari bubahugurutse kuko batajya bakunda kwiyerekana.
23h58: Mbonyi ahagurukije Arena yose mu ndirimbo “Hari ubuzima” yakunzwe cyane.
00:03: Mbonyi asohotse ku rubyiniro maze uwayoboye iki gitaromo aboneraho gushimira abantu ari nako asoza.
00:5: Isengesho risoza.
Murakoze gukurikira iki gitaramo live kuri Bwiza.com
INKURU YAÂ NTANTURO OLIVIER


