Komite ishinzwe ibihano mu kanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, yafatiye ibihano abantu batandatu barimo Corneille Nangaa usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo.
Iby’ibi bihano byatangajwe mu itangazo Loni yasohoye ku wa Kane tariki ya wa 16 Nyakanga.
Abafatiwe ibihano bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu mitwe yitwaje intwaro ishinjwa gukomeza guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.
Usibye Nangaa, Loni yanafatiye ibihano Colonel John Imani Nzenze usanzwe ari umukuru w’ubutasi bwa AFC/M23. Loni ivuga ko Nzenze yagize uruhare mu igenamigambi no gushyigikira ibikorwa by’uyu mutwe.
Urutonde rw’abafatiwe ibihano kandi rugaragaraho abayobozi babiri b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abo ni Général de Brigade Sébastien Uwimbabazi na Gustave Kubwayo uzwi ku izina rya ‘Sirkoof’, usanzwe wa FDLR-FOCA akanaba ushinzwe umutwe wa ‘Commando de recherche et d’action en profondeur (CRAP)’.
Loni ishinja Kubwayo kuyobora ibikorwa birimo kwibasira abasivili, gushimuta abantu hagamijwe kubaka ingurane, no kugira uruhare mu bucukuzi no gucuruza umutungo kamere mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abandi bashyizwe ku rutonde ni ‘Muhammed Lumisa’ uvugwa nk’umuyobozi, umuganga ndetse n’ushinzwe ibikoresho n’ubufasha bwo hanze bw’umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) wo muri Uganda, hamwe na Colonel Charles Sematama usanzwe ari umuyobozi wa gisirikare w’umutwe wa Twirwaneho ukorera mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.
Loni ishinja Twirwaneho ishinjwa ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe abasivili kuva uyu mutwe washingwa hagati ya 2008 na 2010.
Uretse abantu ku giti cyabo, Loni yanashyize ku rutonde rw’ibihano imitwe ya AFC/M23.
Abashyizwe kuri uru rutonde bahita bafatirwa ingamba zirimo gufatirwa imitungo yabo aho iri hose ishobora kugerwaho, kubuzwa gukora ingendo mpuzamahanga no gufatirwa ’embargo’ zo gutunga cyangwa guhabwa intwaro.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe imirwano ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, ibintu bikomeje guteza impungenge umuryango mpuzamahanga.


