bundesarchiv_bild_101i-680-8283a-30a__budapest__otto_skorzeny__adrian_v._folkersam-3.jpg

Lt.Col. Sarkozeny: Kabuhariwe mu kugaba ibitero by’ibanga utarahaniwe gukorana n’Abanazi ahubwo akagororerwa

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare mu ngabo kabuhariwe z’Abadage (SS), Lt.Col. Otto Sarkozeny ni umwe mu basirikare basigaye birahirwa mu kuyobora ibitero by’ibanga nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Hari n’abadatinya kuvuga ko yari umwe mu bagabo batinyitse nyuma y’iyi ntambara, kuko aho guhanirwa kuba yarakoranye n’Abanazi ba Hitler, yagizwe umujyanama mu by’igisirikare mu bihugu bitandukanye ku Isi.

N’ubwo afite ipeti rya Liyetona koloneri, azwi cyane ku ipeti rya Captain Otto Sarkozeny. Yavutse mu 12 Kamena 1908, mu gihugu cya Austria-Hungary. Ubusanzwe ni enjeniyeri (Civil engineer).

Uyu mugabo mu myaka yamaze akora igisirikare (1931-1945) yagize uruhare muri za operasiyo zikakaye ku buryo yasigaye ari indahiro ku Isi nzima.

Ibitero byarimo Sarkozeny

Mu bitero yarimo cyangwa yayoboye nk’uko ibyegereanyo byinshi bibigarukaho, harimo:

-Operasiyo yiswe Gran Sasso cyangwa Oak: Iyi yari operasiyo yari igamije gufunguza Mussolini wari ufungiwe ku gasozi gahanamye ka Gran Sasso kuri m2912 mu Butaliyani. Ni igitero cyatumye benshi basigara birahira uyu mugabo.

– Igitero cyo guhirika ubutegetsi muri Hungary: Ni igitero cyakuye ku butegetsi Miklos Horthy.

-Igitero cyiswe Grief: Igitero cyabayeho mu ntambara ya Kabiri y’Isi mu rugamba rwa Bulge. Lt.Col. Sarkozeny ni we wakiyoboye. Yahimbye amayeri yo kwambara toni, imico, ururimi n’ibikoresho bimwe bisa n’iby’ingabo zishyize hamwe zari zihanganye n’Abadage. N’ubwo icyari kigamije; kwigarurira ikiraro cya Meuse kitagezweho, ariko byafashije Abadage kwivanga n’ingabo z’Abongereza n’Abanyamerika.

Birumvikana kandi ko yarwanye intambara ya kabiri y’Isi, urugamba rwa Eastern Front n’igitero cya Panzerfaust.

Aho guhanwa yagiye ahabwa akazi

Benshi mu basirikare bakuru bakoranye na Hitler bagejejwe mu nkiko nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi. Si ko byagenze kuri Lt. Col. Sarkozeny kuko we ahubwo ibihugu byamusamiye hejuru ngo abe umujyanama mu bya gisirikare.

Mu byegeranyo byinshi byakozwe kuri uyu mugabo, bavuga ko Sarkozeny atari kujyanwa mu nkiko kuko yari akenewe ngo atange amakuru ku byabaye mu ntambara ndetse n’ubujyanama bwe mu gisirikare.

Ibihugu nk’Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misiri, Israel bagaragaje ko bakeneye uyu mugabo ngo abasangize ku mayeri y’urugamba.

Mu 1952, yabaye umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida wa Misiri, Mohammed Naguib ndetse n’uwamusimbuye, Gamal Abdel Nasser.

Bamwe mu banditsi bavuga ko uyu kandi yabaye umujyanama mu bya gisirikare muri Espagne no kwa perezida wa Argentine, Juan Peron.

Uyu mugabo yabashakaga kuvuga neza Ikidage, Icyongereza n’Igifaransa, umugabo wa metero imwe na sentimetero 92 yakoze urugamba mu myaka yose yamaze mu gisirikare cyose.

bundesarchiv_bild_101i-680-8283a-30a__budapest__otto_skorzeny__adrian_v._folkersam-3.jpg

Lt. Col. Otto Serkozeny muri Budapest mu 1944

Hari ikinyamakuru cyitwa Matara mu 1989 cyatangaje ko Col. Sarkozeny yaba yarakoranye n’Ibiro by’Ubutasi bya Israel (MOSSAD). Ni amakuru atarigeze yemezwa n’urwego urwo ari rwose bireba.

Col. Sarkozeny yaje kwiturira mu Esipanye mu Mujyi wa Madrid ari naho yapfiriye kuwa 5 Nyakanga 1975 aho yari afite imyaka 66.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *