M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 urashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa kwirengagiza amasezerano bagiranye nyuma gato y’uko yari amaze gufata ubutegetsi, ahubwo agahitamo kuwushozaho intambara.

Ni ibikubuye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu na Maj. Willy Ngoma usanzwe ari Umuvugizi w’uriya mutwe.

Uyu muvugizi wa M23 avuga ko ibitero abarwanyi b’uriya mutwe bari kugabwaho n’Ingabo za FARDC ari “amahitamo ntakuka ya Guverinoma ya RDC yo gushoza intambara ku baturage bayo, bemeye kuyamanika nta kintu na kimwe basabye” mu buryo bwo gusubiza ubusabe bwa Perezida Tshisekedi.

Ni nyuma y’uko Perezida wa Congo Kinshasa ubwo yatangiraga manda ye, yahamagariye “abahungu bose n’abakobwa b’igihugu guteranira iruhande rwe mu rwego rwo kubaka Repubulika.”

M23 ivuga ko kubera ubu butumwa bwa Tshisekedi, yahise itangira kumwoherereza amabaruwa atandukanye ndetse inagenda yandikira Umuhuzabikorwa w’Urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia, hagati ya M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa.

Ni amasezerano yashyizweho umukono muri 2013 yari agamije gushyira iherezo ku mirwano impande zombi zari zimazemo igihe.

Umuvugizi wa M23 yagaragaje kopi z’amabaruwa uyu mutwe wagiye wandikira Perezida Tshisekedi kuva ku wa 26 Mutarama 2019 ubwo wamwandikiraga bwa mbere umushimira, ndetse unamumenyesha ko witeguye gufatanya na we mu rugendo rwo guharanira ubwiyunge n’amahoro hagati y’abanye-Congo.

Mu yandi mabaruwa M23 ivuga ko yandikiye Perezida Tshisekedi, harimo ayamumenyeshaga ko abarwanyi b’uyu mutwe biteguye kurambika hasi intwaro bagakurikiza amategeko ye, iyo bandikiye abayobozi muri RDC basaba ko Ingabo z’iki gihugu zahagarika ibikorwa by’ubushotoranyi zakoreraga abarwanyi ba M23 n’ayandi.

Maj Ngoma kandi yanagaragaje amabaruwa M23 yagiye yandikira rwa rwego rwashyizweho ngo rukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Addis Ababa mu rwego rwo kwibutsa ibyo impande zombi zari zaremeranyije.

M23 ivuga ko mu gihe yandikaga ayo mabaruwa yose, yari yaranohereje itsinda ry’intumwa zayo i Kinshasa mu rwego rwo kwihutisha gahunda yayo yo kurambika intwaro ikayoboka ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Izi ntumwa ngo zamaze i Kinshasa amezi 14 zamaze ziganira n’abategetsi ba RDC, mbere yo gusabwa kugaruka mu birindiro bya M23 mu Rutshuru kuko nta gahunda yagaragaraga yo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurambika intwaro uriya mutwe ufite.

M23 ivuga ko byageze aho ku wa 12 Gashyantare 2021 Gilbert Kankonde wari Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi rubanda n’ushinzwe imirimo ya gasutamo yandikira Perezida Tshisekedi amumenyesha ko uriya mutwe wafashe icyemezo cyo kuyamanika byuzuye; ndetse anasaba amafaranga [$1,334,605] yo kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Uyu mutwe uvuga ko kugeza ubu iyo baruwa ya Kankonde itarasubizwa na Thisekedi.

Uvuga ko kugeza ubu ibitero Ingabo za RDC ziri kugaba ku barwanyi bawo byerekana ko Guverinoma ya RDC ifite gahunda yo gushoza intambara ku barwanyi ba M23 aho kubareka ngo barambike intwaro mu mahoro.

Wunzemo uti: “Umuryango wacu wa M23 wategereje wihanganye imyaka icyenda, uramagana aya mahitamo y’urugomo ateye ubwoba agamije gutuma agace k’Uburasirazuba gakomeza kubamo umutekano muke rwihishwa ndetse ntikagere ku iterambere.”

Uyu mutwe ntiwigeze utangaza gahunda nshya ufite, gusa BWIZA iracyagerageza kuvugisha umuvugizi wawo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara
    Twabona he ayo masezerano M23 yagiranye na Tshisekedi? Niba amasezerano avugwa ari ayo muri 2013, yasinywe na Kabila kandi abanyekongo bavuga ko we ari umunyamahanga wabibye ubutegetsi. Ibyo yasinyw byose birimo biteshwa agaciro. Ndetse n’itegekonshinga yatangaje rirakemangwa. Bizwi neza ko ibyasinyiwe bitazakurikizwa. Nta na limwe ingabo zivanze n’abanyamahanga zizongera kwinjizwa muri FARDC. Ntihazongera kubaho ba Ntaganda na Nkunda bava mu Kinigi bajya mu nzego za gisilikari cy’abanyekongo.

  2. M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara
    Twabona he ayo masezerano M23 yagiranye na Tshisekedi? Niba amasezerano avugwa ari ayo muri 2013, yasinywe na Kabila kandi abanyekongo bavuga ko we ari umunyamahanga wabibye ubutegetsi. Ibyo yasinyw byose birimo biteshwa agaciro. Ndetse n’itegekonshinga yatangaje rirakemangwa. Bizwi neza ko ibyasinyiwe bitazakurikizwa. Nta na limwe ingabo zivanze n’abanyamahanga zizongera kwinjizwa muri FARDC. Ntihazongera kubaho ba Ntaganda na Nkunda bava mu Kinigi bajya mu nzego za gisilikari cy’abanyekongo.

  3. M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara
    Kuba M23 yemera kurambika intwaro nuko yifuriza abanyagihugu ineza. Byaba bibabaje rero Ukukuru w’Igihugu ariwe ubaye ntibindeba. Ikindi agomba kwibuka ko inzira y’amahoro bifiye munasezerano ya Nairobi ndetse na Addis Ababa, Durban yose agaragaza ubushake M23 ifite bwo kwifuriza amahoro igihugu n’abaturage bacyo muri rusange .Bibaye bitubahirijwe rero hakorwa iyingufu!

  4. M23 irashinja Tshisekedi kwirengagiza amasezerano bagiranye, agahitamo kuyishozaho intambara
    Kuba M23 yemera kurambika intwaro nuko yifuriza abanyagihugu ineza. Byaba bibabaje rero Ukukuru w’Igihugu ariwe ubaye ntibindeba. Ikindi agomba kwibuka ko inzira y’amahoro bifiye munasezerano ya Nairobi ndetse na Addis Ababa, Durban yose agaragaza ubushake M23 ifite bwo kwifuriza amahoro igihugu n’abaturage bacyo muri rusange .Bibaye bitubahirijwe rero hakorwa iyingufu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *