Amakuru aturuka mu gisirikare cy'u Burundi aravuga ko hari abasirikare benshi b'iki gihugu barimo na Ofisiye ufite ipeti rya Capitaine baheruka kugwa mu gace ka Rugezi gaherereye muri Teritwari ya Fizi, ubwo bari mu mirwano na AFC/M23 na Twirwaneho.
Amakuru avuga ko abapfuye biganjemo abo mu mutwe w'ingabo zidasanzwe z'u Burundi babarizwa mu mutwe wihariye ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (UOS).
Aba basirikare mbere yo gupfa ngo bari babanje kugaragara mu mirwano yabereye mu duce turimo Rugezi, Gipimo no Kuwihene, twose duherereye muri Segiteri ya Lulenge.
Bivugwa ko bariya basirikare babanje gufata agasozi ka Kuwihene, ariko ko nyuma abasirikare ba Twirwaneho bafatanyije na M23 basubiye muri ako gace, bituma habaho imirwano yahitanye abasirikare benshi b’u Burundi.
Mu bo bivugwa ko baguye ku rugamba harimo Capitaine Barutwanayo Sylvestre.
Hari kandi amakuru avuga ko undi musirikare ufite ipeti rya Lieutenant yaba yaraguye muri iyo mirwano, ariko izina rye ntiriramenyekana.
Amakuru aturuka mu Burundi avuga kandi ko hari abasirikare benshi bakomeretse, mu gihe abandi bagiye baburirwa irengero nyuma yo kuva ku rugamba, bamwe bakaza kongera kuboneka nyuma y’iminsi ibiri.
Capitaine Barutwanayo yari umwe mu basirikare babarizwaga muri batayo ya 33 y'Ingabo z'u Burundi zoherejwe muri RDC. Amakuru avuga ko yari amaze igihe mu bikorwa by’imirwano mu gace ka Rugezi.


