M23 yarashe ibisasu mu birindiro bya FARDC n’abambari bayo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 uravugwaho kurasa ibisasu mu birindiro Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bazo bafite mu mujyi wa Sake no mu gace ka Lac-Vert gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

Ku wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe ni bwo ibyo bisasu byarashwe, ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere yahagati ya M23 n’ingabo bahanganye.

Radio Okapi yatangaje ko ibisasu byarashwe mu birindiro bya FARDC, ibya MONUSCO ndetse n’iby’Ingabo za SADC byaturukaga mu misozi igenzurwa na M23 byarashwe cyane ahitwa Mubambiro.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari abo ibyo bisasu byaba byahitanye, ndetse ntacyo uruhande rwa FARDC ruratangaza kuri aya makuru.

Amakuru atangwa n’abaturage b’i Sake cyakora avuga ko hari umuturage umwe waba wishwe na biriya bisasu, mu gihe abandi bane bakomerekejwe na byo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *