Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), waraye wigaruriye agace ka Rubaya kari mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro muri Congo Kinshasa.
Rubaya ni agace gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Sake, kakaba kandi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Umujyi wa Masisi.
Kazwiho gukungahara cyane ku mabuye y’agaciro, by’umwihariko ayo mu bwoko bwa Coltan.
M23 yigaruriye Rubaya ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, nyuma y’imirwano yatangiye kuyisakiranya na FARDC mu gace ka Mutanda baturanye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Amakuru avuga ko ubwo kariya gace kigarurirwaga nta mirwano yigeze ibaho, bijyanye no kuba Ingabo za Congo zumvise ko M23 iri kuzisatira zigahitamo kuyabangira ingata.
Rubaya yigaruriwe nyuma y’agace gakomeye ka Mushaki M23 yigaruriye burundu ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi iyisakiranya n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


