M23 yongeye guhabwa igihe ntarengwa ngo ibe yarekuye uduce yigaruriye

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wongeye guhabwa igihe ntarengwa wo kuba wamaze kuva mu bice byose wigaruriye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iheruka guhuriza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yabereye i Nairobi mu cyumweru gishize.

Iyo nama yarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo wayiyoboye, Gen Jean Bosco Kazura w’iz’u Rwanda, Gen Robert Kibochi w’iza Kenya, Gen Wilson Mbadi w’iza Uganda, Gen Jacob John Mkunda w’iza Tanzania, Gen Santino Deng Wol w’iza Sudani y’Epfo cyo kimwe na Lt. Gen Christian Tshiwewe w’iza RDC.

Mu myanzuro aba bagaba bakuru b’Ingabo za EAC bafashe, harimo kuba M23 yamaze kuva mu bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yigaruriye bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2023.

Itangazo ry’imyanzuro y’iriya nama y’i Nairobi rivuga ko bitarenze itariki ya 10 Werurwe, M23 igomba kuba yamaze kuva mu duce twa Karenga, Kilolirwe, Kitchanga, Kibumba na Rumangabo igenzura.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu minsi 10 ikurikiyeho, uriya mutwe ugomba kuba wamaze kuva mu duce twa Kishishe, Bambo, Kazaroho, Tongo na Mabenga; hanyuma bitarenze itariki ya 30 Werurwe ukaba wamaze kuva mu mijyi ya Rutshuru, Kiwanja na Bunagana.

Itangazo ry’imyanzuro y’inama y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’akarere ntirivuga ikigomba gukurikiraho mu gihe M23 yaba yanze kuva muri turiya duce yigaruriye.

Iryo tangazo cyakora cyo riteganya ko mu gihe abarwanyi b’uriya mutwe baba bubahirijwe ibyo basabwe, utwo duce tuzasaranganywa Ingabo zo mu bihugu bya Kenya, Uganda u Burundi na Sudani y’Epfo; kugira ngo abe ari zo zitugenzura.

M23 yahawe ikindi gihe ntarengwa ngo ibe yamaze kurekura turiya duce, mu gihe yari yarahawe itariki ya 15 Mutarama uyu mwaka nka nyiranyarengwa yo kuba yamaze kutuvamo.

Iyo tariki yageze uyu mutwe umaze kuva mu duce twa Rumangabo na Kibumba, gusa nyuma haza kubura indi mirwano kuri ubu igisakiranya abarwanyi bawo n’Ingabo za Congo Kinshasa.

Imirwano kuri ubu iri kubera muri Teritwari ya Masisi hafi y’Umujyi wa Sake, aho M23 imaze iminsi yigarurira utundi duce dutandukanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *