Bwiza
ads

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko ubutumwa bwiza butagarukira ku kujya mu ijuru

iyobokamana•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 09:06
Iminota 2 yo gusoma
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko ubutumwa bwiza butagarukira ku kujya mu ijuru

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko ubutumwa bwiza budakwiye kugarukira ku kubwira abantu iby’ijuru gusa, ahubwo bukwiye no kugaragarira mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.

Yabigarutseho ku wa 11 Ukwakira 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 25 Africa New Life Ministries imaze ikorera mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye iri torero ku ruhare ryagize mu gufasha Abanyarwanda kongera kubaka ubuzima nyuma y’amateka akomeye igihugu cyanyuzemo, by’umwihariko mu guhumuriza imitima yakomeretse no gufasha abaturage kongera kwiyumva nk’abagize umuryango umwe.

Yagaragaje ko Africa New Life Ministries yatangiye ibikorwa byayo mu gihe u Rwanda rwari rukiri mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe Abanyarwanda benshi bari baragize ibibazo by’imibereho, abandi bakaba bari barahungiye mu mahanga.

Yavuze ko bamwe mu Banyarwanda batahutse bafite imico n’indimi bitandukanye bitewe n’ibihugu bari barabayemo, mu gihe n’abari basigaye mu gihugu bari bagifite ibikomere byatewe n’amateka banyuzemo.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Africa New Life Ministries yagize uruhare muri urwo rugendo, igahuza ivugabutumwa n’ibikorwa bifasha abaturage kubona ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Igihe mwumvaga muri gutangiza itorero gusa mwasubije ikibazo twibazaga turi benshi, Iwacu ni he, mu rugo ni he? Mwabihaye igisubizo cyiza kandi gisobanutse ubwo mwiyemezaga ko itorero ariryo rizaba mu rugo ha benshi.”

Yashimangiye ko iri torero ryafashije abantu kongera kugira icyizere cy’ubuzima, ribaha ihumure ryo mu mutima ndetse rinabafasha kubona ibyo kurya n’ibindi bikenerwa mu buzima.

Mu myaka 25 ishize, Africa New Life Ministries imaze gufasha abana barenga 21.900 kubona uburezi, abagore 1.914 kwiteza imbere, gutanga amafunguro arenga miliyoni 5,7 mu mashuri no guha serivisi z’ubuvuzi abantu barenga 500.000 binyuze muri Dream Medical Center.

Iri torero ryashinzwe na Rev. Dr. Charles Buregeya Mugisha mu 2001, rikaba rifite amashami 12 mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.