Umunya-Afurika y’Epfo Main Kent ukinira ikipe ya Pro Touch Cycling Team yo muri Israel ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatatu.
Abasiganwa bahagurukiye ku Kimironko mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Gicumbi, ku ntera y’ibirometero 124.3.
Main Kent yegukanye aka gace akoresheje amasaha atatu, iminota 17 n’amasegonda 40; arusha amasegonda abiri Budiak Anatolli wamukurikiye.
Umunyarwanda waje hafi muri aka gace ka kane ni Muhoza Eric wabaye uwa gatanu, arushwa amasegonda atatu yonyine na Kent.
Agace ka kane kasize Umufaransa Laurance Axel ukinira ikipe ya B&B Hotels y’iwabo ari we ufashe by’agateganyo umwambaro w’umuhondo, akaba arusha amasegonda 10 umunya-Espagne Madrazo Luiz Angel umukurikiye.
Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric wa Team Rwanda uri ku mwanya wa 13, akaba arushwa na Axel umunota umwe n’amasegonda 46.
Undi ni Manizabayo Eric wa Benediction Ignite Club uri ku mwanya wa 22 by’agateganyo, arushwa iminota ibiri n’amasegonda 22 n’uwambaye umwambaro w’umuhondo.
Agace ka Kane ka Tour du Rwanda kasize Umunyarwanda Mugisha Samuel yambitswe umwambaro w’umukinnyi mwiza uzi guterera imisozi, gusa ku rutonde rusange akaba ari ku mwanya wa 44.


