Malawi: Hari ubwoko bwoza abapfuye bukifashisha amazi bogejwe mu gutegura amafunguro

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Malawi, hari ubwoko bw’abantu bitwa aba Chewa, bazwiho kuba iyo umwe mu babugize apfuye ari umuco ko umurambo we ubanza wozwa, hanyuma amazi bawogesheje akifashishwa mu guteka amafunguro.

Umurambo wogerezwa ahantu hatagarifu, bigakorwa bawukata umuhogo hanyuma bakawusukamo amazi.

Aba Chewa bari mu bwoko bw’aba Bantu biganje mu bihugu byo muri Afurika yo hagati no mu majyepfo yayo, cyane mu bihugu birimo na Malawi.

Ku ruhando mpuzamahanga, aba Chewa bazwi cyane kubera imbyino zabo zizwi nka ‘Gule wa mkulu’ babyina bahishe amasura, amabanga akomeye abagenga azwi nka “Nyau” ndetse no kuba bafite ubuhanga budasanzwe mu by’ubuhinzi.

Mu mihango bagira harimo utangaje cyane, aho iyo umwe mu bantu bawo apfuye bamukata umuhogo bakawurangaza.

Mu rwego rwo kuweza bawusukamo amazi hanyuma bakawukanda mu nda, kugeza igihe ya mazi yongerera gusohoka asa neza. Igitangaje kurushaho ni uko ayo mazi bayifashisha mu guteka ibiryo by’umuryango wose.

Aba Chewa banaboneka no mu gihugu cya Zambia, cyo na Malawi bikaba bibarurwamo abarenga miliyoni imwe n’igice.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *