Mali: Imyigaragambyo yatumye Radiyo na Televiziyo by’igihugu bifunga

Sangiza iyi nkuru

Imbaga y’abigaragambya basaba ko Perezida Boubakar Keita yegura yatumye Radio na Televiziyo by’igihugu bihagarika gukora.

Iyi myigaragambyo yabaye ku munsi w’ejo tariki ya 10 Nyakanga 2020, yitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi biganjemo urubyiruko mu murwa mukuru, Bamako. Amwe mu magambo abagiragambya bakoreshaga harimo intero nyinshi zumvikanye zisaba perezida Boubakar Keita kwegura ku mirimo ye.

Polisi yarashe amasasu n’imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, ubwo bageragezaga kwinjira mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru no Nteko Ishinga Amategeko.

Iyi ni imyigaragambyo ibaye ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’ukwezi kumwe, isaba ko Perezida Boubakar Keita yegura ku butegetsi.

BBC ivuga ko abigaragambya batewe uburakari n’ibihe igihugu kirimo, harimo umutekano muke uterwa n’intagorwa z’urubyiruko rugendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu. Mu bindi abigaragambya bavuga harimo ubukungu butifashe neza ndetse n’amatora y’abadepite aheruka ataravuzweho rumwe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byasubiyemo amagambo y’umwe mu bigaragambya agira ati: “Ntitugishaka ubu butegetsi”.

Urugaga rushya rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruyobowe n’umukuru wo mu idini ya Isilamu, Imam Mahmoud Dicko, muri iki cyumweru rwavuze ko rwaretse ubusabe bwaryo rw’uko Perezida Keita yegura ku butegetsi. Uru rugaga ariko ruvugako rugikeneye amavugurura mu nzego z’ubuyobozi aha muri Mali nk’uko biherutse kwemezwa na Perezida Keita.

Abigaragambya babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda yo mu murwa mukuru, Bamako. Bamwe muri bo binjiye mu nyubako ikoreramo na Radio na Televiziyo by’igihugu (ORTM), bituma iki gitangazamakuru cya leta gihagarika ibiganiro.

Abigaragambya kandi bamaze igihe kinini bafunze imihanda bakoresheje gutwika amapine, kugeza ubwo Polisi yatangiye kurasa imyuka iryama mu maso ivanze n’amasasu mu kirere igerageza kubatatanya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *