Perezida wa Mali, Ibrahim Boubakar Keita, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye anasesa Guverinoma y’igihugu, nyuma y’amasaha make muri icyo gihugu hageragejwe Coup d’Etat.
Mu ijoro ryakeye Perezida Ibrahim Boubakar Keita na Minisitiri w’intebe wa Mali, Boubou Cisse, bari bafatiwe n’igisirikare mu murwa mukuru Bamako, mbere yo kwerekezwa mu kigo cya gisirikare cya Kati batunzwe imbunda.
Perezida Keita ari kuri Televiziyo y’igihugu, yatangaje ko nta yandi mahitamo asigagaranye uretse kwegura no gusesa Guverinoma y’igihugu cye, nyuma y’amasaha asaga 10 yari amaze atawe muri yombi n’inzego z’igisirikare cya Mali.
Yagize ati: “Ndashaka ko nta maraso ameneka muri iki gihugu ngo nkunde ngume ku butegetsi, niba ingabo zemeje ko birangira muri ubu uryo mwe mubona hari andi mahitamo mfite?.”
Itabwa muri yombi rya Perezida wa Mali ryamaganiwe kure n’ibihugu ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye, irimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) ndetse n’Umuryango ukoresha ururimi rw’igifaransa, La Francophonie.
Umuryango CEDEAO uhuza ubukungu bw’ibuhugu byo mu burengerazuba bwa Afurika wo watangaje ko ufatiye igihugu cya Mali ibihano byo mu rwego rw’ubukungu, birimo gufunga imipaka ihuza Mali n’ibyo bihugu.
Inzego z’igisirikare muri Mali zatangaje ko zigiye gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho, ari na yo iraba ifite mu nshingano zo gutegura amatora y’Umukuru w’igihugu.
Perezida Ibrahim Boubakar Keita weguye ku mirimo ye, yatorewe kuyobora Mali muri manda ya Kabiri mu mwaka wa 2018, nyuma abaturage batangira kwinubira imikorere mibi yakomeje kuranga ubutegetsi bwe, aho banengaga guverinoma ye bayishinja kunyereza umutungo wa Leta, ruswa n’uburiganya.
Hejuru y’ibyo ubutegetsi bwa Mali bwashinjwaga kunanirwa guhashya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarajogoroje igihugu cya Mali.


