Kuri sitade yayo (Old Trafford), ikipe ya Manchester United imaze kunyagirwa na Tottenham Hotspur imvura y’ibitego bitandatu kuri kimwe cy’impozamarira.
Iyi kipe yahawe izina ry’Amashitani atukura ni yo yabanje gufungura izamu ku munota wa kabiri, ubwo umukinnyi wayo Bruno Fernandez yinjizaga mu rushundura penaliti yari ahawe.
Nyuma y’iminota ibiri, icyizere cyo gucyura amanota atatu kwa Manchester United cyatangiye gukendera kuko Tanguy Ndombele wa Tottenham yahise yishyura.
Ku munota wa 7, Umukinnyi wa Tottenham ukomoka muri Koreya y’Epfo, Heung Min Son yahise atsindira ikipe ye igitego cya kabiri.
Umukino wakomeje kubihira Manchester United, bigera ku munota wa 28 w’igice cya mbere cy’umukino, Antonio Martial wayo yerekwa ikarita itukura.
Ku munota wa 30, Harry Kane wa Tottenham yahise atsinda igitego cya gatatu, ku munota wa 37 Heung Min Son atsinda icya kane, Serge Aurier atsinda icya gatanu, Harry Kane atsinda icya gatandatu kuri penaliti.
Umukino urangiye utyo.


