Manchester United yiteguye gushyira mu bikorwa itegeko yise ‘Ronaldo Rule’ rigiye gutuma nta mukinnyi n’umwe wayo uzongera gushyira umukono ku masezerano mashya ngo ajye ahembwa umushahara urenze ibihumbi 200 by’Amapawundi (£200,000) ku cyumweru.
Iyi ni gahunda yazanywe n’umutoza Eric ten Hag nyuma yo gusanga mu ikipe ye harimo umwuka mubi by’umwihariko mu bakinnyi bitewe n’ubusumbane bukabije mu kijyanye n’imishahara abakinnyi bahembwa, ari nayo mpamvu yatumye agira igitekerezo cy’uko hagomba gushyirwaho umushahara ntarengwa umukinnyi atagomba kurenza ku cyumweru.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, Cristiano Ronaldo winjiye muri Manchester United mu mpeshyi ya 2021 akaza kuyisohokamo mu Gushyingo umwaka ushize, ni we wahembwaga amafaranga menshi muri iyi kipe aho yahembwaga Amapawundi ibihumbi 485 (£480,000 ) buri cyumweru. Uwamugwaga mu ntege yari David de Gea wahembwaga ibihumbi 375 by’amapawundi (£375,000) kugeza n’ubu.
Ubusanzwe iyi kipe ni yo iyoboye izindi mu guhemba abakinnyi amafaranga menshi ku mwaka kubera ko ihemba amafaranga angana na miliyoni magana abiri na cumi n’imwe n’ibihumbi magana atandatu na cumi na bitanu by’Amapawundi (£211,615,000), igakurikirwa na mukeba wayo Manchester City ihemba akayabo k’amafaranga angana na miliyoni ijana na mirongo cyenda n’enye n’ibihumbi magana inani na mirongo itandatu (£194,860,000) by’Amapawundi .
Iri tegeko niriramuka rishyizwe mu bikorwa, rizagira ingaruka ku bakinnyi b’inkingi za mwamba ba Man United, ari bo: David de Gea, Bruno Fernandez, Jadon Sancho, Casemiro, Raphael Varane ndetse na Anthony Martial kubera ko aba bose bahembwa amafaranga arenze ibihumbi 200 by’Amapawundi bitagomba kurenga ku mukinnyi uwo ari we wese ku cyumweru.
Ubu abantu benshi batangiye kujya mu gihirahiro bibaza niba umukinnyi witwa Marcus Rashford uri kwitwara neza cyane muri iyi minsi azemera gusinya amasezerano mashya akaguma k’umushahara w’ibihumbi 200 by’Amapwundi yari asanzwe ahembwa, cyane cyane ko n’ikipe ya Paris Saint Germain iri kumwifuza cyane aho ishaka kuzajya imuhemba ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru.
Kugeza ubu, Manchester United ihagaze neza kubera ko kuva shampiyona yasubukurwa nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2022, yatsinze imikino itanu iheruka yose, ku rutonde rwa shampiyona ikaba iri ku mwanya wa kane n’amanota 35.





