capture-23.png

Maneko wavuze ko afite ibimenyetso bishinja Gen. Kayihura urupfu rwa Kaweesi yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umukozi w’Urwego rw’Umutekano w’imbere mu gihugu cya Uganda (ISO) Simon Odongo, wigeze kuvuga ko afite ibimenyetso bihamya Gen. Kale Kayihura uruhare mu rupfu rwa AIGP Andrew Felix Kaweesi yatawe muri yombi.

Odongo yafaswe kuwa Mbere w’iki cyumweru ubwo yageragezaga kurasa umwe mu basirikare b’igihugu bari muri paturuyi ku iyubahirizwa rya Guma mu rugo.

Umwe mu bavuganye na Chimpreports dukesha iyi nkuru ati “ Odongo yashatse kurasa umusirikare wa UPDF wari mu kazi. Abandi bantu babiri bari kumwe na we nabo bashatse kurasa UPDF. Bari batunze imbunda mu buryo butemewe.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire yavuze ko ntacyo yatangaza kuri iyi ngingo cyane ko ngo “ Odongo atari umukozi wa UPDF cyangwa Minisiteri y’Ingabo.”

Odongo yigeze gutangaza ibyatunguye benshi mu 2018

Odongo Simon mu 2018 yatangaje ko yinjiye mu buryo bw’ibanga mu kigo cyitwa Thuraya cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira ngo abone amajwi avuye ku cyogajuru aho Gen. Kayihura wayoboraga polisi yaganiraga na Herbert Muhangi wayoboraga Flying Squad amuha umukoro wo kuzica uwari Umuyobozi wa Polisi Wungirije, AIGP Andrew Felix Kaweesi.

Odongo yabwiye abakoraga iperereza ku rupfu rwa Kaweesi ko Gen. Kayihura yahamagaye Muhangi kuri telefoni y’icyogajuru bakaganira ku by’ubwicanyi.
Yavuze ko “ Yabashije kubona ijwi ry’amasegonda 66 gusa ngo iryo yahakuye ni iry’amasegonda arindwi gusa.”

capture-23.png
Maneko, Simon Odongo

Odongo yavugaga ko Gen. Kayihura yavuze ngo “ Urakoze” ashimira Muhangi nyuma y’iraswa rya Kaweesi. Abakoraga iperereza gusa bashidikanyije ku buhamya bwa Odongo bibaza uko yaba yarabashije kwinjirira rumwe mu nzego zikomye zikoresha telefoni z’ibyogajuru.

Nyuma byaje kugaragara ko Odongo yakoresheje ubuhanga bugezweho, acura ijwi rya Gen. Kayihura.

Odongo avugwaho kuba ari mu bakwirakwiza amakuru asebya umuryango wa Perezida Museveni ndetse ko ari umwe mu bazengereje abacuruzi abaka amafaranga yitwaje akazi akora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *