Martin Fayulu yandikiye ba Perezida b’ibihugu bya AU ashyira mu majwi u Rwanda na Uganda

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Politiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yandikiye abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ashyira mu majwi u Rwanda na Uganda kubera amasezerano ibi bihugu byasinyanye na Guverinoma ya Congo.

Ni ibaruwa uyu mugabo usanzwe akuriye ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECIDé) yanditse ku itariki ya 05 Gashyantare 2022.

Muri iyi baruwa yavuze ko amasezerano y’ingeri zitandukanye yasinywe hagati y’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Perezida FĂ©lix Tshisekedi anyuranyije n’itegekonshinga rya Congo Kinshasa.

Ati: “Amasezerano yashyizweho umukono na Bwana Tshisekedi n’ibihugu bitandukanye duturanye cyane Uganda n’u Rwanda anyuranyije n’itegeko nshinga”.

Aya masezerano uyu mugabo watsinzwe na Tshisekedi mu matora yo muri 2018 avuga arimo ayasinywe muri Kamena 2021mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Congo nyuma y’aho mugenzi we Félix Tshisekedi asuye u Rwanda ku wa 25 Kamena 2021.

Amasezerano yasinywe harimo ayashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Habyarimana Beata na Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa RDC, Jean-Lucien Bussa Tongba, ajyanye no guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’u Rwanda na Congo.

Andi masezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Imari wa Congo, Nicolas Kazadi, amasezerano agena amahame yo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Amasezerano ya gatatu yasinywe ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Fidele Basenenane Kasongo, Umuyobozi Mukuru wa Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA) mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Jean Pierre Rutagarama ubarizwa mu rwego rw’abikorera ari we wayashyizeho umukono.

Uganda na yo mu mwaka ushize yasinyanye na Leta ya Congo amasezerano atandukanye arimo ayo kubaka imihanda ihuza ibihugu byombi.

Martin Fayulu yakunze gushinja u Rwanda na Uganda umugambi wo gushaka kwiyomekaho bimwe mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo Kinshasa, akavuga ko ahanini ariya masezerano ari cyo agamije.

Yasabye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gutanga umusanzu muri Politiki ya kiriya gihugu mu gukemura ibibazo gifite, kugira ngo amatora yo muri 2023 azabe mu mucyo no mu bwisanzure.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *