Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’Imuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba izwi nka EALA, Martin Ngoga yavuze ko kudatangira umusanzu ku gihe ku bihugu bigize EAC ari byo nyirabayazana w’amezi akabakaba 4 abakozi ba EAC bamaze badahembwa.
Mu kiganiro umuyobozi wa EALA Martin Ngoga yagiranye na The Easter African dukesha iyi nkuru, yagarutse ku bibazo bivugwa muri uru rwego ayoboye ndetse n’ibibazo by’imishahara bimaze imisi bihavugwa.
Ngoga yavuze ko impamvu nyamukuru ikomeje guteza ikibazo cy’idindira ryo kwishyura abakozi imishahara n’andi mafaranga bagenerwa n’itegeko, ari ubukererwe mu kwishyura imisanzu ku bihugu binyamurwango aho yavuze ko ingengo y’imari igenerwa uyu muryango, hataraboneka na 65 ku ijana byayo.
Abazwa ku bijyanye n’amafaranga yiyongera ku mishara bahabwaga buri uko inteko yateranye, Ngoga yavuzeko EAC ifite amategeko kandi asobanutse aho yemeza ko ntabyo bahabwa bitagenwe n’amategeko kubwe asanga n’ubundi amategeko agomba kubahirizwa mu kugena ibyo umukozi wa EAC agenerwa.
Tariki 29 Kamena 2020, ni bwo Abdikadir Aden ushinzwe ingengo y’imari ya EAC yatangaje ko bamaze gutunganya ingengo y’imari ikoreshwa muri uyu muryango. Aden yavuze ko igisigaye ari ukuyishyikiriza Inteko Ishingamategeko ikayemeza. Ngoga avuga ko kugeza ubu iyo ngengo y’imari itarashyikirizwa urwego ayobora.
Umuyobozi wa EALA yagaragaje zimwe mu mbogamiza zituma imikorere y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ikomeza kudindira, aho yagarutse no ku cyorezo cya Korona Virusi gikomeje gutuma inteko n’inama y’abaminisitiri zidaterana.
Ngoga yasoje yizeza abadepite ko barimo kuganira n’ubunyamabanga bwa EAC ngo barebe icyakorwa mu gihe cya vuba.
Mu ntangiriro za Nyakanga, ni bwo abadepite bagize inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagaragaje ko kuva muri Werurwe uyu mwaka batarabona umushahara.
Nk’uko biteganwa n’itegeko, umudepite mu nteko nshingamategeko ya Afurika y’Iburasirazunba EALA ahembwa $6,408, yongerwaho agahimbazamusyi ka $14,000 ahabwa buri uko inteko yateranye.



2 Responses
Martin Ngoga yavuze intandaro yo gutinda kw’imishahara y’abadepite ba EAC
Mbega akayabo!!! Muzage gukora ingendo shuri muri European Union murebe uko bakora.
Martin Ngoga yavuze intandaro yo gutinda kw’imishahara y’abadepite ba EAC
Mbega akayabo!!! Muzage gukora ingendo shuri muri European Union murebe uko bakora.