Abantu babarirwa mu icumi bitabye Imana, nyuma y’imyuzure yatewe n’imvura ikomeye yaguye mu mujyi wa Sake uherereye muri Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni imvura yaguye ku wa Kane w’iki cyumweru, itera isuri muri kariya gace kagizwe n’imisozi ihanamye.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, yavuze ko abantu 11 ari bo bamaze guhitanwa n’iriya myuzure, mu gihe inzu zibarirwa mu magana zasenyutse.
Yavuze kandi ko hari n’abantu benshi baburiwe irengero, mu gihe imyaka y’abaturage n’ibikorwa remezo bitandukanye na byo byangiritse.
7Sur7 yavuze ko imodoka zibarirwa muri 80 zaheze mu gace ka Masisi, bikaba bidashoboka kuva muri kariya gace ujya mu mujyi wa Goma kubera ko hari amateme yasenyutse.
Ku wa Gatanu ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasuye ahabereye biriya biza, bwizeza gukora ibishoboka byose bugasana ibyangiritse, kugira ngo inzira zongere kuba nyabagendwa.


