fgnr1n6wqaazlrx-750x525.jpg

Meya wa Ngoma yagaragaye ari gukubura umuhanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagaragaye ari gukubura umuhanda mu gikorwa cy’isuku muri gahunda yiswe ‘Igitondo cy’Isuku’ mu Mujyi wa Kibungo.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03Ugushyingo 2022.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki gikorwa kiswe “Igitondo cy’Isuku” cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, cyabere mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma kuri Twitter buti “Umuyobozi w’Akarere, Niyonagira Nathalie yifatanyije n’abatuye mu mugi wa Kibungo bakubura mu nkengero z’umuhanda munini, imbere y’inyubako z’ubucuruzi no gutunganya ubusitani.”

fgnr1n6wqaazlrx-750x525.jpg
Meya Niyonagira Nathalie mu gikorwa cy’isuku/Twitter

Ubu butumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buherekejwe n’amafoto agaragaza Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bakubura ku nkengero z’umuhanda.

Muri iki gikorwa, hibazwe mu gusukura centre y’ubucuruzi,guharura kunkengero z’umuhanda no gukora imiferege yasibye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *