Bwiza
ads

Mico The Best yakoze impanuka ikomeye

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 13 Ukwakira 2026 saa 18:33
Iminota 1 yo gusoma
Mico The Best yakoze impanuka ikomeye

1338442

Umuhanzi nyarwanda Mico The Best yatangaje ko yakoze impanuka ikomeye ya moto ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo yari agiye kwitabira irushanwa rya Rwanda Next Super Star, aho yari ategerejwe nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo gusiga imodoka ye agafata moto nyuma yo kubona ko umuvundo w’imodoka ushobora gutuma akererwa.

Yasobanuye ko bakimara gutangira urugendo, imodoka yabinjiye imbere mu buryo butunguranye, bituma motari ayigonga. Ibyo byatumye bombi batumbagira bagwa mu muhanda.

Mico The Best yavuze ko yaguye hagati mu muhanda, mu gihe motari yaguye kuri rigori. Yongeyeho ko yahise agira ubwoba, ariko nyuma y’impanuka akihutira gushaka ubufasha kugira ngo ajyanwe kwa muganga.

Uyu muhanzi yavuze ko abaganga bamwitayeho, ubu akaba yumva ameze neza. Yashimiye Imana yamurinze muri iyo mpanuka, avuga ko yashoboraga kumutwara ubuzima.

Ku bijyanye n’undi muntu wagize uruhare muri iyo mpanuka, Mico The Best yavuze ko atari azi neza uko byamugendekeye, ariko ko yari agiye gushaka amakuru kugira ngo amenye uko amerewe.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.