Mineduc yahaye umukoro ababyeyi mbere y’iminsi ibiri ngo amashuri y’i Kigali afungure

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko amashuri mu mujyi wa Kigali azasubukura ku wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2020, iha ababyeyi umukoro

Ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama ni bwo Minisiteri y’Uburezi yari yafashe icyemezo cyo gufunga amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali.

Ni icyemezo iyi Minisiteri yari yavuze ko yafashe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mineduc mu itangazo ryayo yagize iti “Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu Mujyi wa Kigali bazaguma mu bigo byabo, bakomeze guhabwa serivisi z’ingenzi.”

Yavuze ko kandi “amashuri yose atabarizwa mu Mujyi wa Kigali azakomeza kwiga uko bisanzwe, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Nyuma y’igihe cy’ukwezi amashuri yo mu mujyi wa Kigali afunze, ku wa Gatanu tariki ya 19 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo kongera gufungura amashuri.

Umwanzuro wa Kane w’Inama y’Abaminisitiri uvuga ko “Amashuri yose (yaba aya leta n’ay’igenga) harimo na za Kaminuza yemerewe gufungura.”

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije kuri Twitter, yavuze ko amashuri azafungura ku wa Kabiri, isaba ababyeyi kwitegura gushakira abana ibya ngombwa nkenerwa.

Mineduc yagize iti: “Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 19/02/2021, MINEDUC iramenyesha ababyeyi, abanyeshuri n’ibigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali ko amashuri yose azafungura tariki 23/02/2021. Ababyeyi barasabwa kwitegura bashakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.”

Iyi Minisiteri yakomeje isaba ibigo by’amashuri “Ibigo kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n’ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.”

Amashuri muri Kigali agiye gufungura mu gihe hari bamwe mu barezi n’abanyeshuri bamaze kwerekeza mu ntara.

Aba Mineduc yabasabye kwegera abashinzwe uburezi mu Karere buri wese aherereyemo bakiyandikisha kugira ngo hasuzumwe uburyo bafashwa kugera mu tundi Turere kubufatanye n’izindi nzego.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *