MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 yakuye urujijo ku gisubizo yari yatanze kijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri (minerval) mu gihe amasomo yaba yongeye gusubukurwa.

Ejo tariki ya 13 Ukwakira, iyi Minisiteri yari yatangaje ko mu gihe amashuri azaba yafunguye “Abanyeshuri bazakomereza aho bari bagejeje. Abari barishyuye igihembwe cya mbere ntabwo bazasabwa kwishyura amafaranga y’ishuri.”

Iki gisubizo cyumvikanaga ariko haza kuba urujijo ubwo iyi Minisiteri yashyiraga ahagaragara ingengabihe nshya y’uko amashuri abanza n’ayisumbuye azatangira, aho bigaragara ko bazatangirira ku gihembwe cya kabiri, hagakurikiraho icya gatatu gisoza umwaka.

Abishyuye amafaranga y’igihembwe cya mbere cyatangiye tariki ya 6 Mutarama 2020 kigasubikwa muri Werurwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, batangiye kwibaza uburyo abana babo bashobora gutangira igihembwe cya kabiri nta mafaranga bishyuye, kuko bishyuye ay’icya mbere.

MINEDUC yahise ikuraho uru rujijo, ivuga ko abanyeshuri bazakomereza ku gihembwe cya kabiri, bishyure amafaranga y’ishuri. Yagize iti: “Abanyeshuri bazakomereza ku gihembwe cya kabiri bivuze ko abari barishuye igihembwe cya 1 cyarangiye batazongera kucyishura ahubwo bazishyura icya 2 n’icya 3 keretsetse abari barishuye umwaka wose. Ariko abatarishyuye igihembwe cya mbere bo barasabwa kucyishyura.”

Ingengabihe nshya igaragaza ko amashuri azafungura guhera tariki ya 2 Ugushyingo 2020. Ku ikubitiro, abiga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 y’amashuri abanza, abiga mu mwaka wa 3,5 n’uwa 6 mu mashuri yisumbuye, abiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuva mu mwaka wa 3 kugeza ku wa 5 ndetse n’abiga mu mashuri nderabarezi kuva mu mwaka wa 1 kugeza mu wa 3 bazatangirana n’iyi tariki.

Ni mu gihe abiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza n’abiga mu wa 1, mu wa 2, no mu wa 4 w’amashuri yisumbuye, bo bazatangira amasomo tariki ya 23 Ugushyingo 2020.

MINEDUC yatangaje ko ingengabihe y’abiga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatatu ndetse n’abiga mu mashuri y’incuke, izashyirwa ahagaragara mu gihe kiri imbere.

Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki ya 2/23 Ugushyingo, kirangire tariki ya 2 Mata 2021. Hazabanza kubaho ibyumweru bine by’isubiramo n’amasuzuma ku byo abanyeshuri bize mu gihembwe cya mbere, ibindi byumweru 18/15 babyigemo amasomo y’igihembwe cya kabiri.

Bazafata ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri, igihembwe cya gatatu gitangire tariki ya 19 Mata 2020, kirangire tariki ya 9 Nyakanga 2020. Abana bazamara ku ishuri ibyumweru 12.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    Noneho birasobanutse kabisa ahubwo ababyeyi nibayashake hakiri Kare

  2. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    Noneho birasobanutse kabisa ahubwo ababyeyi nibayashake hakiri Kare

  3. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    mudufashe muducyemurire icyibazo kwitegurwa ryifunguro ridahagije kuri GS nyakigando giherereye:nyagatare katabagemu,

  4. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    mudufashe muducyemurire icyibazo kwitegurwa ryifunguro ridahagije kuri GS nyakigando giherereye:nyagatare katabagemu,

  5. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    MINEDUC. Mu tubabarire kbx ko mutubwira ngo , Amashuri Azafungura Abanyeshuri Bishyure, koko
    Murunv Ibyo bintu bizavamo ????

    Ubwose KO mwafunze Utubari knd Hari ababyeyi bishyura schoolfees aruko bacuruje inzoga Bo Ubwo bazayikurahe ?? Mudufashe peuh mutubwire kuko birababaje

  6. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    MINEDUC. Mu tubabarire kbx ko mutubwira ngo , Amashuri Azafungura Abanyeshuri Bishyure, koko
    Murunv Ibyo bintu bizavamo ????

    Ubwose KO mwafunze Utubari knd Hari ababyeyi bishyura schoolfees aruko bacuruje inzoga Bo Ubwo bazayikurahe ?? Mudufashe peuh mutubwire kuko birababaje

  7. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    Umibyeyi wari warishyuye igihembwe cya kabiri bivuze ko ntayandi fr azatanga

  8. MINEDUC yakuye urujijo ku gisubizo yatanze kijyanye n’amafaranga y’ishuri
    Umibyeyi wari warishyuye igihembwe cya kabiri bivuze ko ntayandi fr azatanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *