Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yihanangirije abarimu ku bikorwa bakorera abanyeshuri bikabatesha agaciro.
Dr Munyakazi yatangaje ibi nyuma y’aho uwitwa Lion Imanzi yanditse kuri twitter avuga ko umwana we w’imyaka irindwi, yogoshwe igice kimwe cy’umusatsi n’abarimu be.
Dr Munyakazi yagize ati “Ni amakosa gukoza isoni umunyeshuri imbere ya bagenzi be, byaba mu rugo cyangwa ku ishuri.”
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/09/25/lion-manzi-ntiyakiriye-uburyo-abarimu-baciye-imirongo-mu-musatsi-wumwana-we/
Mu gukoma urusyo n’ingasire, Dr Munyakazi yavuze ko umunyeshuri agomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ishuri arimo: kugira imyitwarire myiza, isuku, kwambara neza n’ibindi.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Imanzi yabwiye TNT dukesha iyi nkuru ko ubuyobizi bw’ishuri bukwirye gukorana n’ababyeyi ku bijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri nk’uko bigenda no ku bindi birimo inama, n’amafaranga y’ishuri.


