1745252440256

Minisiteri ya Siporo yatanze amatike 5 yo kureba imikino ya Arsenal

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yageneye abafana batanu b’amahirwe amatike y’ubuntu azabajyana i Londres mu Bwongereza, aho bazareba imikino ya Arsenal izabera kuri Emirates Stadium mu mwaka w’imikino wa 2024-2025, yaba iy’imbere mu gihugu (Premier League) cyangwa indi yose iyi kipe izakina.

Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 20 Mata 2025 ubwo hasozwaga iserukiramuco ‘Arsenal African Fans Festival 2025’, ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda, ryahurije hamwe abafana ba Arsenal baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika.

Abahawe ayo matike ni Dinah Mugabekazi wo mu Rwanda, Rurangwa Ndemere Charles na we wo mu Rwanda, Sarah Juliet wo mu Bwongereza, Nelly Cherop na Moses Karithi Manyara Bo muri Kenya.

Minisiteri ya Siporo kandi yashimye uruhare abafana bagira mu guteza imbere siporo, anasaba ko ibikorwa nk’ibi byakomeza gushyigikirwa kugira ngo bikomeze guteza imbere ubufatanye bw’imiryango mpuzamahanga n’abafana b’amakipe yo ku rwego rw’isi.

Iri serukiramuco ni kimwe mu bikorwa bigaragaza umubano uri hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, binyuze mu masezerano ya “Visit Rwanda”, aho u Rwanda rugira uruhare mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo biciye mu mikoranire n’iyi kipe ikomeye mu Bwongereza.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *