Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye ibiganiro biri guhuza ihuriro rya AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ejo ku wa Kane ni bwo ziriya mpande zombi zasubukuye icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku makimbirane yatumye mu burasirazuba bwa RDC haduka intambara.
Usibye Minisitiri Vincent Biruta wahamagajwe muri biriya biganiro na Qatar isanzwe ari umuhuza wayo, byanahamagajwemo Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri RDC, Jacquemain Shabani ndetse n’intumwa zihagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Togo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hagati aho umwe mu badipolomate utifuje ko amazina ye atangazwa, ku wa Kane yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko ibiganiro bishya bya M23 na “Kinshasa biri kugana mu cyerekezo cyiza.”
Uyu kandi yavuze ko intumwa ziri kuganira ku ruhande rwa AFC/M23 ziri gukorana n’umuhuza (Qatar) mu rwego rwo “gukemura ibibazo bisigaye”.
Abanya-Qatar ku ruhande rwabo ngo barashaka “kugabanya imibabaro y’abaturage bo muri Congo, gushimangira ihagarara ry’imirwano no gushishikariza izindi ntambwe zigana ku bwiyunge.”
Leta ya RDC na AFC/M23 basubiye ku meza y’ibiganiro, nyuma y’iminsi mike Leta ya Kinshasa isinyanye amasezerano y’amahoro n’u Rwanda, ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano ateganya ko ikibazo cya M23 na Leta ya Congo bamaze imyaka irenga itatu barwana kigomba gukemukira mu biganiro bya Doha.
Uyu mutwe waherukaga gutangaza ko kugira ngo biriya biganiro bigende neza hari ibintu umunani Leta igomba kubahiriza, birimo kuba Perezida Félix Antoine Tshisekedi agomba kwerura agatangaza ubwe ko Leta ayoboye yifuza kuganira na M23.
Mu byo wasabye kandi harimo kuba Inteko Ishinga Amategeko ya RDC igomba gukuraho itegeko yatoye rikumira Leta kujya mu mishyikirano na wo, kuba Kinshasa igomba gukuraho igihano cy’urupfu yafatiye abayobozi bakuru ba AFC/M23 ikanakuraho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi yashyizeho, ikindi ikanarekura abantu bose ifunze ibashinja gukorana n’uriya mutwe.


