Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc tariki ya 19 Kanama 2020 yandikiye Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine amumenyesha ko mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri habayeho kwangiza ibidukikije, amusaba gusobanura uburyo Minisiteri ayoboye igiye gukemura iki kibazo.
Dr. Mujawamariya avuga ko iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ryabaye hirengagijwe ingamba zo kubungabunga ibidukikije. Iki kibazo kikaba cyaragaragaye mu turere 7: Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana nk’uko byagaragaye mu igenzura ryakozwe. Ibikorwa bitungwa agatoki ni icukurwa ry’ibumba mu bishanga no gutwika amatanura.
Minisitiri Dr. Mujawamariya yaboneyeho gusaba Minisiteri y’Uburezi gukurikirana ibi bibazo. Ati: “Mboneyeho umwanya wo kubasaba gukurikirana ibi bibazo byavuzwe haruguru, amashuri akubakwa mu buryo buboneye.”
Minisiteri y’Uburezi isabwa gutanga raporo igaragaza uko iteganya kubikemura. Minisitiri Mujawamariya ati: “Kandi mukatugezaho raporo igaragaza uko muteganya gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira mu yindi mishinga mufite yo kubaka amashuri ndetse no kuyateza imbere, ndetse n’ingamba Minisiteri y’Uburezi ifite mu kwimakaza ibungabungwa ry’Ibidukikije mu mashuri”.

10 Responses
Minisitiri Mujawamariya arashinja Minisiteri y’Uburezi kwangiza ibidukikije
Uyu muminisitre yarengereye cyangwa yashatse kwimenye kanisha mwitangaza makuru.ntaburenga nzira ufite bwo kubaza ibisobanuro mugenzi wawe

Ahubwo Minister wibidukikije natange inama yuko byakorwa nonese amashuri azubakwa ntamatafari?ahubwo aho hacukuwe ibumba hage hatunganywa ntihabe ibinogo binini

None c MINEDUC ko ifite mu nshingano guteza imbere uburezi ishinzwe kunungabunga ibidukikije? Ahubwo ni abaze ba rwiyemezamirimo ibyangombwa n’amasezerano agena imikoreshereze y’ibicanwa. Njye ndumva minister w’ibidukikije yayobye