Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda kuri uyu wa 5 Kamena 2020 yishyize mu kato k’iminsi 14 nyuma y’aho bamwe mu bo bahuye bapimwe bakagaragaraho icyorezo cya Covid-19.
Nyirubwite ni we witangarije aya makuru mu gitondo cy’uyu munsi. Yagize ati: “Nshuti zanjye, nishyize mu kato nyuma yo guhura n’abantu bakaba bagaragayeho Covid-19. Njyewe nipimishije nsanga ndi muzima ariko nafashe icyemezo cyo gukurikiza amabwiriza yatanzwe.”
Minisitiri Rugunda yatangaje ibyo kwishyira mu kato, ubwo Minisiteri y’Ubuzima yari imaze gutangaza ko habonetse abanduye bashya 35, muri rusange Uganda ikaba imaze kugaragaramo abanduye 557.


