Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Beata Habyarimana, yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye bitwaje ko ibiciro byazamutse ku rwego mpuzamahanga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gicurasi, Bwiza.com ifitiye kopi, Minisitiri Habyarimana avuga ko ashingiye kuri raporo y’igenzura ryakozwe ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali no mu turere; aho byagaragaye ko har bimwe mu bicuruzwa byazamuwe ibiciro nk’amavuta yo guteka, ifarini, amasabune, ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori;
Ashingiye kandi ku myanzuro y’inama yagiranye n’abahagarariye abacuruzi n’inganda zikora zikanatumiza hanze y’igihugu ibicuruzwa byavuzwe haruguru; asaba abacuruzi bose muri ibi bihe bidasanzwe ibi bikurikira:
Kwirinda kuzamura ibiciro by’ibicuruzwa ku buryo budahwitse, byaba ibikorerwa imbere mu gihugu cyangwa ibituruka hanze bitwaje ko byazamutse ku rwego mpuzamahanga;
Kumanika ibiciro by’ibicuruzwa ku buryo bigaragarira abaguzi;
Kwirinda kwimana inyemezabuguzi cyangwa gutanga inyemezabuguzi zidahwanye n’amafaranga yakiriwe;
Kwirinda gukoresha ibipimo bitujuje ubuziranenge no gucuruza ibyarengeje igihe;
Kwirinda kubangamira abagenzuzi b’ubucuruzi mu gihe baje babagana ndetse no kugaragaza inyemezabuguzi baranguriyeho mu gihe bibaye ngombwa;
Kwitabira gahunda yo gutanga inyemezabuguzi hifashishijwe ikoranabuhanga (EBM).
Minisiteri y’ubucurizi n’inganda ikaba yaboneyeho kumenyesha Abanyarwanda muri rusange ko ibiciro by’ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori byashyizweho ku buryo bukurikira:

Minisiteri ikaba isaba abaguzi ko bajya batanga amakuru ku izamuka ridahwitse ry’ibiciro kugirango hafatwe ingamba zihuse. Uzafatwa anyuranya n’ibikubiye muri iri tangazo, akaba azahanwa hakurikijwe amategeko.
Abifuza gutanga amakuru cyangwa gusaba ibindi bisobanuro bahamagara ku murongo wa telephone utishyuzwa wa 3739 nk’uko iri tangazo risoza rivuga.



2 Responses
Minisitiri w’ubucuruzi yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye
Ubwo murumva hari icyo byahindura? Mugarure OPROVIA na TRAFIPRO murebe ko ibiciro bitazimqnura.
NB: nta poritiki irimo
Minisitiri w’ubucuruzi yihanangirije abacuruzi biha kuzamura ibiciro uko bishakiye
Ubwo murumva hari icyo byahindura? Mugarure OPROVIA na TRAFIPRO murebe ko ibiciro bitazimqnura.
NB: nta poritiki irimo