20260512_073248_copy_1000x643

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye irahira rya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yaraye i Kampala muri Uganda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Ku wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi ni bwo Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva wagiye mu cyimbo cya Perezida Paul Kagame yageze i Kampala, mbere y’uko Perezida Museveni arahira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, mu muhango ubera mu gace ka Kololo.

Museveni ararahirira gukomeza kuyobora abanya-Uganda muri manda ye ya karindwi, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 n’amajwi 71.65%.

Mu bandi bamaze kugera i Kampala mbere yo kwitabira uriya muhango, harimo Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Faure GnassingbĂ© wa Togo, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Brahim Ghali wa Sahara y’Iburengerazuba na Taye Atske Selassie wa Ethiopia.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *