Bwiza
ads

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya yasuye Iran

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 19 Ukwakira 2026 saa 15:20
Iminota 1 yo gusoma
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya yasuye Iran

OPQPJX5EINITFJ2KPWAMXUGWBY

‎Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yageze muri Iran kuri uyu wa Mbere, itariki ya 19 Ukwakira, nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya.
‎
‎Ni uruzinduko rwa mbere rwa Lavrov muri iki gihugu kuva intambara yatangijwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangira mu Burasirazuba bwo Hagati mu mpera za Gashyantare.
‎
Nyuma yo kunyura muri Bahrain, Minisitiri Lavrov yakiriwe i Tehran na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, kandi azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Iran, Abbas Araghchi.
‎
Uru ruzinduko ruje mu gihe u Burusiya burimo gushaka kugira uruhare, nk'muhuza, muri iyi ntambara, nk’uko AFP ivuga.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.