Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasuye Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musamvu TSS riherereye mu Karere ka Ngoma, nyuma y’uko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangije icumbi ry’abanyeshuri n’ibikoresho byabo.
Minisitiri Nsengimana yasuye iri shuri ku mugoroba wo ku wa 11 Ugushyingo 2026, aho yihanganishije abanyeshuri, ubuyobozi bw’ikigo n’ababyeyi baharerera, anabizeza ko Leta izafatanya n’ishuri mu gukemura ibibazo byatewe n’iyi nkongi.
Iyi nkongi yadutse ahagana saa tanu z’amanywa, yibasira icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu, yangiza ibikoresho byabo. Yanageze ku gice cy’inyubako irimo aho abanyeshuri bafatira amafunguro, ariko bimwe mu bikoresho byari birimo birarokorwa.
Polisi y’u Rwanda yahise itabara, izimya umuriro utaragera no ku zindi nyubako z’ishuri.
Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Nsengimana yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri n’ubuyobozi bw’ikigo, barebera hamwe ingamba zo gukomeza ibikorwa by’ishuri, ku buryo amasomo atadindira kubera ibyangijwe n’inkongi.
Yashimangiye ko hakenewe ubufatanye kugira ngo abanyeshuri babone ibikoresho by’ibanze, bakomeze kwiga no kubaho mu buzima busanzwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yari yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere, bufatanyije n’abafatanyabikorwa, buzashaka uko abanyeshuri bahabwa ibikoresho by’ibanze kugira ngo imyigire ikomeze.
Yongeyeho ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye inkongi.
Mu ruzinduko rwe muri Ngoma, Minisitiri Nsengimana yanahuye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri aka Karere, baganira ku ngamba zo guteza imbere imyigire n’imyigishirize.


