Bwiza
ads

Miss Vanessa uherutse kwita abagabo inyamaswa yongeye kurikoroza

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Mbere, 12 Ukwakira 2026 saa 08:49
Iminota 2 yo gusoma
Miss Vanessa uherutse kwita abagabo inyamaswa yongeye kurikoroza

872950

Uwase Vanessa Raissa wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w'u Rwanda mu 2015, yongeye kurikoroza avuga ko hari Abanyarwanda bafite igwingira ry'ubwonko, nyuma y'uko yari aherutse kuvuga ko "abagabo bose ari inyamaswa.", imvugo itarakiriwe neza kuri benshi.

Mu butumwa yongeye kunyuza kuri paji ye ya Instagram ahatambuka ubutumwa bumaraho amasaha 24, Vanessa yavuze ko ari inama agira ababyeyi batwite, ko bakwiye gukoresha ibinini bya Omega 3 bifasha umwana gukuza ubwonko.

Yagize ati “Ndagira inama abagore batwite kunywa omega 3 kuko igwingira ry’umubiri mu Rwanda twagerageje kurirwanya ariko igwingira rya brain [ubwonko] rirakabije.”

Yakomeje asaba ababyeyi kandi ko igihe babyaye, bakwiye kujya bagaburira abana babo indyo yuzuye irimo indagara n’amafi, ku babasha kuzibonera ubushobozi.

Miss Vanessa yakomeje avuga ko Abanyarwanda ngo bafite ikibazo cy’igwingira ry’ubwonko. Ati “Ni yo mpamvu umuntu anavuga ikintu context [igisobanuro nyakuri] yacyo igahindurwa bitewe n’imyumvire iri hasi abandi bakagendera mu kigare cy’uwabisemuye nabi agamije gukurura abamureba n’abamukurikira.”

Miss Vanessa wavuze ko byoroshye kuyobya umuntu ufite imitekerereze iri hasi, yasoje ubutumwa bwe yitsa ku gusaba ababyeyi batwite kunywa biriya binini, ati “Naho ubundi nta future dufite igihe brains z’aba jeunes zibereyemo.”

Uyu Munyarwandakazi yagaragaje ko atizeye ko ubu butumwa buri bwakirwe neza, aho yahise ashyiraho ubundi bugira buti “Noneho baranyirenza, bashobora kugaragaza ukuri kw’ibyo navuze ngo noneho nabise injiji.”

Hari abasanga ubutumwa Miss Vanessa akomeza gutambutsa bushobora kuba bugaragaza intambara z'ibitekerezo ari kurwana muri iki gihe.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.