Umunyapolitiki Moïse Chapwe Katumbi, yihaye amezi atandatu yo kuba yamaze gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa; mu gihe yaba atorewe kuyobora iki gihugu.
Ni nyuma yo kwemeza ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora Congo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza 2023.
Kuri ubu mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa harabarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 120 imaze imyaka itari mike ihakorera. Ni imitwe isa n’iyabaye ikibazo gikomeye kuri Congo; dore ko byibura kuva mu myaka 20 ishize hari abaturage barenga miliyoni eshanu bishwe na ho abatari bake bava mu byabo.
Ikibazo cy’iyi mitwe cyakora cyo n’ubwo gisa n’icyabaye ingorabahizi, Katumbi yihaye intego yo kuba yamaze kugikemura burundu mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Aganira na Jeune Afrique yagize ati: “Nindamuka mbaye Perezida wa Repubulika, bitarenze amezi atandatu nta ntambara izaba ikiriho. Ibihugu duturanye byose bizatwubaha.”
Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga yavuze ibi, mu gihe yaherukaga kunenga gahunda ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yo gutekanisha uburasirazuba bwa RDC.
Yanenze ibihe bidasanzwe Tshisekedi yashyize mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Gicurasi 2021, avuga ko nta musaruro na muke byigeze bitanga.
Ku bwe ngo ibi bihe ni ikibi ku banye-Congo, kuko kudatanga umusaruro kwabyo kwatumye Tshisekedi afata ibyemezo byinshi atabanje kugisha inama ihuriro Union Sacrée bombi bahoze bahuriyemo.


