Umuyobozi wa Kiliziya Gaturika, Papa Fransisiko, yageneye ubufasha abagizweho ingaruka n’ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu mu Ntara ya Cabo Delgado, mu Majyaruguru ya Mozambique.
Nyir’ubutungane (nk’uko Abakirisitu Gaturika babyemera) yahaye aba baturage inkunga y’Amadolari 121,000 (angana na 120,044,233 z’Amanyarwanda).
Iyi nkunga Papa yayitanze nyuma y’aho aba baturage batabarijwe na Musenyeri mukuru wa Pemba, Luis Fernando Lisboa nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ubukangurambaga bwatangijwe n’uyu musenyeri bugamije gusabira inkunga abantu bagera ku 430,000 bavanwe mu byabo n’ibikorwa by’intagondwa z’Abayisilamu.
Intara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri gaz, ikunze kugabwamo ibitero kuva mu 2017.
Imbere y’itangazamakuru, Musenyeri Lisboa yatangaje ko impano ya Papa igenewe kubaka ibigo by’ubuvuzi mu nkambi zicumbikiye abavanwe mu byabo, by’umwihariko mu turere twa Montepuez na Chiure.
Inama y’Abepisikopi Gaturika muri Afurika y’amajyepfo na yo yohereje intumwa mu Ntara ya Cabo Delgado mu cyumweru gishize ku butumire bwa Musenyeri Lisboa ngo basabe igisubizo kihuse ku kibazo cy’umutekano mu karere ndetse n’inkunga yo gufasha abavanwe mu byabo.
Umuyobozi wa Kiliziya Gaturika yari aherutse gusura igihugu cya Mozambique mu mwaka ushize wa 2019.



4 Responses
Mozambique: Papa yahaye inkunga abakozweho n’ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu
Ntanagondwa zaba kafir zibaho ?
Mozambique: Papa yahaye inkunga abakozweho n’ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu
Ntanagondwa zaba kafir zibaho ?
Mozambique: Papa yahaye inkunga abakozweho n’ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu
Ese ntanagondwa zaba kafir zibaho?
Mozambique: Papa yahaye inkunga abakozweho n’ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu
Ese ntanagondwa zaba kafir zibaho?