Ni kenshi cyane ibitangazamakuru byo mu burengerazuba bw’Isi bikunze kugaragaza Afurika nk’umugabane ukennye kandi utuwe n’abantu batagira isuku. Uko imyaka igenda ihita indi igataha ni nako abayituye na bo bagenda basogongera ku buryohe bw’isuku ku mubiri no mu bitekerezo abo banyamahanga babarushaga.
Ikinyamakuru Forbes Magazine cyasohoye urutonde rw’imijyi 10 myiza muri Afurika, rukaba ari urutonde rugaragaraho n’umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali.
1.Johannesburg(South Africa)

Johannesburg ni wo umujyi uza ku isonga mu kuba mwiza muri Afurika y’Epfo no muri Afurika yose muri rusange. Uyu mujyi watangiye kubakwa no kugaragara nk’umujyi mu Kinyejana cya 19 ubwo wari umaze kuvumburwamo ibuye ry’agaciro rwa zahabu.
2.Tunis (Tunisia)

Tunis ni umurwa mukuru wa Tunisia. Iza ku mwanya wa 2 mu mijyi ifite isuku, nyuma ya Johannesburg. Tunis kandi ni nawo mujyi wo mu bihugu by’Abarabu ugaragara kuri uru rutonde.
3.Dar es Salaam (Tanzania)

Dar es Salaam ni umurwa w’ubucuruzi wa Tanzania. Ni umujyi ufite umwihariko wo kuba ukoze ku Nyanja nini y’Abahinde. Usibye kuba uyu mujyi ufite amateka cyane mu bihugu bya Aziya, ugendwa n’ingeri zinyuranye harimo abakomoka muri Aziya, Afurika na Amerika.
4. Abuja (Nigeria)

Usibye kuba ari umurwa mukuru wa Nigeria, Abuja ni umujyi utuwe kandi ukize ku bikorwaremezo muri Nigeria no muri Afurika yose. Ibi bikiyongeraho isuku yitabwaho cyane muri uyu mugi ufatwa nk’icyicaro cy’ubutegetsi aho muri Nigeria.
5. Addis-Abeba (Ethiopia)

Umurwa mukuru wa Ethiopia Addis Ababa ni umwe mu mijyi ikomeye kandi igaragara neza muri Afurika. Uyu mujyi kandi ni nawo urimo icyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
6. Port Louis (Maurice)

Port-Louis ni umurwa mukuru w’ibirwa bya Maurice bibarizwa mu Nyanjya y’Abahinde. Uyu mujyi bivugwa ko wubatse mu gishushanyo mbonera cy’inyubako za kera zo mu Bufaransa bwakoronije iki gihugu. Abatuye uyu mujyi usanga abenshi bakoresha Igifaransa n’Icyongereza nk’indimi zabo zibanze.
7. Nairobi (Kenya)

Nairobi ni umurwa mukuru wa Kenya, ikaba umujyi ufite umwihariko wo kuba ufite ibyanya nyaburanga birimo inyamaswa zisurwa naba Mukerarugendo. Nairobi ni wo mujyi wa kabiri utuwe cyane muri Afurika nyuma ya Lagos yo muri Nigeria
8. Abidjan (Côte d’Ivoire)

Abidjan ni umujyi wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu burengerazuba bwa Afurika. Abuja mu myaka yashize yabaye isibaniro ry’intambara za gisivili n’imyigaragambyo yo guhirika ubutegetsi. Nyuma aho umutekano ugarukiye bashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo muri uyu mujyi, ibi bikanaherekezwa n’isuku idasanzwe iboneka muri uyu mujyi.
9. Windhoek (Namibia)

Windhoek ni umurwa mukuru w’ubukungu, ubucuruzi politiki n’umuco bya Namibia. Uyu mujyi ni umwe mu mijyi ibereye ubukerarugendo ahanini bushingiye ku byanya nyaburanga bihabarizwa.
10. Kigali (Rwanda)

Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ni indorerwamo y’uwusura ukaba izingiro ry’ibyiza. Mu mirambi n’imisozi bikikije uyu mujyi biwuha ubudasa mu ruhando mpuzamahanga. Umutekano n’isuku bikururira benshi kuhasura cyane ko ari nawo mujyi uri mu izingiro ry’igihugu.


