Mu mezi abiri ya Mbere ya 2024 izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze 4,9%

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko ryari ku gipimo cya 6,4 kivuye kuri 20,7% uwo mwaka, mu gihe mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze kuri 4,9%.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo yagaragazaga uko politiki y’ifaranga n’ibijyanye n’imari bihagaze mu Gihugu.Ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryigeze kugera ku gipimo kiri hejuru ya 50%.

Byitezwe ko uyu mwaka ritazarenga igipimo cya 5%.

John Rwangombwa,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, (BNR), yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwari buhagaze neza kuko imibare yerekana ko nk’umusaruro mbumbe wabwo wageze ku gipimo cya 8.2% nyamara intego yari 6.2%.

Bwana Rwangombwa,avuga ko Icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga cyazamutseho 10.2% mu mwaka ushize, ibyatumijweyo byazamutseho 6.9% mu gihe ibyoherejweyo byo byiyongereyeho 1.7%.

Imbogamizi zagaragajwe mu idindizwa ry’izamuka ry’ubukungu, harimo Intambara, Ihindagurika ry’ibihe.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imari barimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.Izi mpinduka zishobora guhungabanya ubukungu bw’Isi muri rusange bwari bwazamutseho 3.1% mu mwaka ushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *