Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) itangaza ko abana bo mu Rwanda bari hagati y’imyaka irandatu kugeza ku icumi bafite ivangura rishingiye ku moko (tribalism). Ibi ni ibyashyizwe hanze na Perezida w’iyi komisiyo, Rtd. Bishop John Rucyahana ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko umutwe w’Abasenateri raporo y’uru rwego y’umwaka wa 2018/2019 kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2019. Rucyahana yabwiye Abasenateri ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, hari ababyeyi bakibiba amacakubiri mu bana babo ku buryo umwana agera ku myaka itandatu yaramaze kwandura iyo myumvire. Rucyahana avuga ko bwakorewe mu turere twose 30 tugize igihugu, bugakorwa ku bantu 6,051. Muri bo 516 bafite hagati y’imyaka 6-10, 1,015 bafite hagati y’imyaka 11-15 naho abantu 4,520 bakaba bari bafite imyaka hagati ya 16-30. Avuga ko ubushakashatsi bwerekanye ko 50.3% by’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 16-30 bazi ubwoko bwabo mu gihe 44.6 % by’abafite imyaka 11-15 bavuze ko bazi icyo bari cyo. Bishop Rucyahana ati “ Ikintu gitangaje cyagaragaye ni uko no mu bana bafite hagati y’imyaka 6 kugeza ku icumi bafite ivangura babibwemo. Abana bo muri iki cyiciro bavuze ko bazi icyo bari cyo babibwiwe n’abayeyi babo.” Iyi raporo kandi yerekana ko 12.3% by’abafite imyaka hagati ya 11-15 na 21.5% by’abafite imyaka hagati ya 16-30 bemeza ko kuba umuryango nyarwanda wagaragara nk’ufite ubumwe ari ugutinya amategeko kurusha uko abawugize babona akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo. Rucyahana yabwiye Abasenateri ko abagize uruhare muri Jenoside, abayirokotse ndetse n’abana babo bagifite ikibazo mu guhangana n’ahahise habo. Ati “ Ababyeyi bagize uruhare muri Genoside yakorewe Abatutsi bagira ipfunwe ryo kugaruka ku byabaye n’aho abana bafite ababyeyi bahaniwe kugira uruhare muri jenoside, babwirwa n’ababarera ko ari akagambane imiryango yabo yagiriwe.” Yavuze ko abarokotse jenoside bavuga ko batinya kubwira abana babo ibyo banyuzemo kugira ngo bitabatera ihungabana. Rucyahana yashimangiye ko hakiri ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside mu turere tumwe na tumwe cyane mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2019, hamaze gutangwa ibirego 224 by’ingengabitekerezo ya jenoside, ni mu gihe hari ibiregeo 141 mu 2018, ibirego 193 mu 2017 na 304 mu 2016. Inkuru ya TNT


