capture-29.png

Muhanga: Bamudodeye ikanzu mu mwenda wa matera ku bw’amikoro-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa utaramenyekana amazina wo mu Karere ka Muhanga, yagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri Twitter, yambaye ikanzu ikozwe mu mwenda wa matera ya Rwandafoam.

Patrick Bizimana ukora akazi ko gufotora no gutunganya amashusho, yabinyujije kuri Twitter avuga ko uyu mwana w’umukobwa yadodewe iyi kanzu kuko ababyeyi be batabasha kubona amikoro yo kumugurira imyenda.”

Ku ipaji ye ya Twitter, Bizimana ati ” Iyi roho nziza yibera mu Karere ka Muhanga. Ababyeyi be ntibabashije kumugurira imyenda, bamudodera ikanzu mu mwenda wa matera ya Rwandafoam.”

Amashusho: https://twitter.com/patrickbizi

https://twitter.com/patrickbizi/status/1327001122037510145/photo/1

Bizimana yifuza ko ” Rwandafoam iramutse ibimenye yafasha uyu mwana ikamuhindurira ubuzima.”

capture-29.png

Uyu mwana uri mu kigero cyo munsi y’imyaka itanu agaragara yigendera mu muhanda ari nako bamwe bamutangarira banumiwe, bati “Aha”

arton155317.png

Uyu mwana yiyambarira umwenda wa matera ya Rwandafoam

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Muhanga: Bamudodeye ikanzu mu mwenda wa matera ku bw’amikoro-Amafoto
    Ahubwo dusabe Rwanda Foam imugenere igihembo gikwiye kubera iyamamaza (Publicité-Marketing) rya matelas zayo yatangiye kuyikorera mu kwambara uyu mwenda wayo.
    Banyamakuru n’abandi mukore ubuvugizi. Ahubwo bazanbubakire inzu yo kubamo yitwe Rwanda Foam Gift

  2. Muhanga: Bamudodeye ikanzu mu mwenda wa matera ku bw’amikoro-Amafoto
    Ahubwo dusabe Rwanda Foam imugenere igihembo gikwiye kubera iyamamaza (Publicité-Marketing) rya matelas zayo yatangiye kuyikorera mu kwambara uyu mwenda wayo.
    Banyamakuru n’abandi mukore ubuvugizi. Ahubwo bazanbubakire inzu yo kubamo yitwe Rwanda Foam Gift

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *