Muhanga: Batanu biganjemo abakiri bato baguwe gitumo bacukura amabuye y'agaciro rwihishwa

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe  Ngezahayo Thelesphore ufite imyaka  26, Musafiri Charles w’imyaka 40, Nizeyimana Jean Claude  ufite imyaka 40, Nshimiyimana Silas w’imyaka 23 na Buregeya Jean Baptiste  ufite imyaka 25.

Aba bafashwe kuwa 10 Ukwakira  mu kirombe cy’amabuye y’agaciro  RUDNIK (cyahagaritswe), giherereye mu  murenge wa Nyarusange.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo aba baturage bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bajya mu birombe by’amabuye y’agaciro  rwihishwa  bakajya gucukura.

Yagize ati: ”Hari bimwe mu birombe byahagaritswe bitacyemewe gucukurwamo amabuye y’agaciro kubera ko hari ibyangombwa bitujuje. Twari dufite amakuru ko hari abaturage babijyamo rwihishwa bakajya gucukura. Nibwo twateguye igikorwa cyo kubafata tubasha gufatiramo bariya batanu.”

CIP Twajamahoro  yakomeje akangurira  abaturage  kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro  rwihishwa kuko bahuriramo n’ibibazo bitandukanye birimo no kuburiramo ubuzima.

Ati: ”Biriya birombe byarahagaritswe kuko bitemwe gucukurwamo amabuye kubera imiterere yabyo, bariya bantu bajyayo bihishe bashobora kugwirwa n’ibirombe. Turi mu bihe by’imvura nyinshi kandi nta kintu na kimwe baba bafite cyabafasha yaba ibikoresho cyangwa ubwishingizi, iyo bagezemo baranarwana bapfa amabuye bacukuye, ibi byose akenshi bituma bahaburira ubuzima)

CIP Twajamahoro yagaragaje ko usibye no kuba baburira ubuzima bwabo muri ubu bucukuzi butemewe n’amategeko, bangiza ibidukikije ndetse bagatesha agaciro ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko iyo bamaze kuyacukura bayagurisha ku giciro gito. Yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo aba bantu barwanywe hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarusange kugira ngo bakorerwe  amadosiye.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *