Muhanga: Ubuyobozi bwavuze ku kibazo cy’umuturage ubushinja kumugabaho igitero nijoro

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Jean Claude Nshimiyimana, atangaza ko ibyatangajwe n’umuturage ayobora witwaEmiliyana Nyirampfakurera wo mu karere ka Muhanga ko yatewe n’ubuyobozi atari uko byagenze.

Nyirampfakurera wo mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu w’Ubuhoro aherutse kubwira BBC mu minsi ishize ko ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira uyu mwaka, yatewe n’abantu bazindutse mu gaturuturu bamumeneraho urugi ndetse ngo bamena n’amategura.

Gitifu Nshimiyimana yemera ko bageze mu rugo rw’uyu mugore gusa akavuga ko hatabyeho gukura urugi no kumena amategura, ngo ntazi impamvu uyu muturage yahisemo kubitangaza atyo.

Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati “ Twageze ku rugo rwe koko kuko twashakaga abahungu be babiri; Erias Munyampeta  n’uwitwa Erias Niyonzima nibo twari tugiye kureba. Si igitero, ni ubuyobozi bwaje bumusanga kandi twese aratuzi. Ntabwo ari uko byagenze twaragiye turakomanga duhamagara kuko uwo muhungu we yagabaga iwe. No kwa Erias ni uko byagenze. Si twe twabomoye urugi.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mukecuru adakwiriye kugira impungenge ku kuba ubuyobozi bwari buje kureba abahungu be, ko nta kindi kibazo gihari.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Abajijwe impamvu bari baje kwirebera abaturage mu rugo, aho kubatumizaho, Gitifu Nshimiyimana yavuze ko ubwo ari bwo buryo bari bahisemo gukoresha ngo bahure n’aba bagabo babiri.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *