Claude Muhayimana, Umunyarwanda kavukire, akaba n’umufaransa ku bwenegihugu yabonye mu 2010, avuga ko yamenye ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahakana ko habaye umugambi wo kuyitegura kuko atabimenye nk’umuntu wakoraga akazi k’ubushoferi. Ibi yabitangaje uyu munsi kuwa 23 Ugushyingo aho Urukiko rw’i Paris rwakomeje kumuburanisha ku byaha bya jenoside akekwaho. RBA ivuga ko Muhayimana yasomewe ibyaha aregwa arabihakana. Na ho ku kuba yemera ko habayeho umugambi wo gutegura jenoside, avuga ko kuba yari umushoferi atari kubimenya ko icyo azi ari uko habaye jenoside yakorewe Abatutsi. Muhayimana yabwiye urukiko ko azi ko urukiko rwa Arusha ari rwo rwemeje ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko atazi niba wari umugambi wacuzwe. Perezida w’iburanisha akaba yagoragoje amusobanurira ikibazo biba ngombwa ko hiyambazwa abasemuzi. Akomeza gutsimbarara ku kwemeza ko azi ko habayeho jenoside ariko atazi ko yateguwe. Uyu mugabo wari umushoferi mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiye gukorwaho iperereza bisabwe na CPCR Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bakurikiranwa rikorera mu Bufaransa. Leta y’u Rwanda yari yasabye u Bufaransa ko Muhayimana yakoherezwa akaburanishirizwa mu Rwanda, aho akekwaho uruhare mu bwicanyi bwakorewe ibihumbi by’abantu mu rusengero no muri sitade ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba).


