copy_of_c3923679-22f6-450e-94f4-7ee0bb367a4a.jpg

Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Bonane Aimable ukodesha inzu mu Mudugudu w’Inyarurembo mu Kagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yakubise anakomeretsa uwitwa Pierre Nkazamurego ari na we nyir’inzu avuga ko abana n’umuhutu n’interahamwe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu 28 Mutarama ubwo uyu Nkazamurego yabyukaga mu gitondo. Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye Bwiza.com ko yasanze Bonane w’imyaka 36 ari gusakuza hanze, ari gutera imetero mu gipangu cye ari nako avuga ko abana n’Abahutu ndetse n’Interahamwe. Yahakanye ko yaba yarigeze amusagarira na rimwe kuva mu Kwakira 2018 yatangira kwakira ubukode bwa Bonane.

Ati ” Numvise aza asakuza muri uru rukerera, ndabyuka nsanga ari gutera imitero aha hose. Namubwiye nti ese wagiye kuryama niba uba wanyoye, ukareka gusakuriza abantu baryamye. Ibyo yabikoraga ari nako avuga ngo kubana n’Intehamwe, kubana n’Interahamwe. Ngo mwa Bahutu mwe, mwa Bahutu mwe. Yambwiye ngo nzi icyo ari cyo anahita ansingira, ankubita ku nzu, reba ukuntu angize.”

Bwiza.com ubwo yahageraga yasanze Nkazamurego afite igikomere ku rutugu ndetse no ku nkokora, arimo ava amaraso.Yabajije Nkazamurego niba hari ikibazo yari afitanye na Bonane.

Ati ” Ikibazo twari dufitanye ntacyo. Gusa hambere nari mperutse kumuha pureyave ku bwo kunyishyura nabi. Hagiye akora n’utundi dukosa nkamwihorera. Hari igihe yaje amena itara ryo ku gipangu ry’umutekano ndamwihanganira mvuga nti wenda yaba yasinze, mbega ni amakosa menshi cyane. Ahanini akunda kwita abantu Abahutu, muri Interahamwe. Nta kintu umuntu aba yamugize.”

Uyu mugabo Bwiza.com yasanze yambaye ikabutura n’isengeri yakomeje avuga ko atazi niba Bonane akora ibi yabigambiriye.

Ati ” Sinzi niba hari icyaha yaba yarabonye ku muntu kugira ngo amwite Interahamwe. Rimwe nigeze kumubwira nti niba ubona abantu ari interahamwe wazagiye kubarega niba hari icyaha bagukoreye. Sinzi niba ari inzoga zibimutera.”

Umuhungu w’uyu Nkazamurego, Jean Luc Nkazamurego yavuze ko yabyutse akabona Bonane yafatanye na Se bari mu kurwana.

Ati ” Nabyutse nsanga bafatanye, mbona Bonane ari kumukubita ku kibambatsi. Nta kibazo nzi bafitanye usibye pureyave yamuhaye ejo. Nkeka ko atari yo bapfuye kuko n’ubundi Bonane yahoraga aza yita abantu Abahutu n’Interahamwe mu gipangu.”

Bwiza.com ubwo yageraga ahabereye iki kibazo, yasanze Bonane ushinjwa gukubita Nkazamurego yifungiranye mu nzu, ntiyabashije kuvugana na we ngo avuge ku byo avugwaho.

Bamwe mu baturanyi babana mu gipangu bemereye Bwiza.com ko ari bo bakijije Bonane na Nkazamurego bari bafatanye. Bavuga ko Nkazamurego yakubiswe na Bonane ndetse ko uyu musore asanzwe aza mu gipangu avuga iby’ivanguramoko by’Abahutu n’Interahamwe.

Umwe muri bo ati ” Nari mpari, agahanga yari agakuyeho ahubwo. Ni ko bihora imyiyenzo ye irasanzwe. Icyo amushakaho nta we ukizi. Imyaka maze hano sinigeze mbona bosi [nyir’inzu] amusagarira.”

Abandi baturanyi bifashe banga kugira icyo batangariza Bwiza.com mu byo bise ” Kwanga kwiteranya”. Ni mu gihe abandi bavugaga ko bakeneye amafaranga ngo bagire icyo batangaza.

copy_of_c3923679-22f6-450e-94f4-7ee0bb367a4a.jpg
Nkazamurego Pierre yakomerekejwe na Bonane ubwo yamukubitaga ku rukuta rw’inzu.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo ndetse n’inzego z’umutekano mu Kagari bahageze basanga Bonane yifungiranye. Basabye Nkazamurego wahohotewe kugeza ikibazo cye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Muhima.

Uyu muyobozi w’Umudugudu w’Inyarurembo, Mbabazi Djamila yatangarije Bwiza.com ko nta kibazo asanzwe azi kiri hagati y’aba baturage ayoboye.

Umuyobozi Ushinzwe Umutekano mu Kagari k’Amahoro, Mugisha Steven yabwiye Bwiza.com ko na bo bageze ahabereye iki kibazo bagasanga Bonane yifungiranye, ariko bari bukomeze kubikurikirana kuko ngo adatateze gutoroka igihugu.

Ati ” Ni umupangayi ukomerekeje nyir’amazu. Inzego z’umutekano zasanze umupangayi yikingiranye kuko ngo ari bwo agitaha yasinze. Twasabye ko uwakomeretse yajya gutanga ikibazo kuri RIB.Uwo mupangayi ntabwo ari buhunge igihugu, igihe cyose azakurikiranwa.”

Mugisha yavuze ko Bonane azegerwa kugira ngo aganirizwe ku bijyanye n’ingengabitekerezo y’ivangura moko.

Amakuru Bwiza.com itabashije kwemeza ni uko Bonane Aimable ari mu baturage bavugwaho kutishyura amafaranga y’isuku n’umutekano.

Bikunze kumvikana mu matwi y’abaturage hirya no hino mu Rwanda ko hari abagifite ingengabitekerezo y’ivangura moko. Raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) mu 2019 yagaragaje ko iki kibazo kiri no mu bana bari munsi y’imyaka 10. Ibi bigaragagaza ko inzira ikiri ndende.

Wasoma iyi nkuru ku kibazo cy’ivanguramoko mu Rwanda nk’uko NURC yabitangaje: https://bwiza.com/?Abana-b-imyaka-6-kugeza-ku-10-mu-Rwanda-bafite-ivanguramoko-NURC

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Hhhhh
    Aruvuze izina umututsi RIB ntiyamusiga amahoro
    Ariko kuva avuze umuhutu,baranwegera bamuganirize!hhhh

  2. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Hhhhh
    Aruvuze izina umututsi RIB ntiyamusiga amahoro
    Ariko kuva avuze umuhutu,baranwegera bamuganirize!hhhh

  3. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Hhhhh
    Aruvuze izina umututsi RIB ntiyamusiga amahoro
    Ariko kuva avuze umuhutu,baranwegera bamuganirize!hhhh

  4. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Hhhhh
    Aruvuze izina umututsi RIB ntiyamusiga amahoro
    Ariko kuva avuze umuhutu,baranwegera bamuganirize!hhhh

  5. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Abaronda amoko mu Rwanda baracyahali kandi ni benshi,nubwo NURC na RGB bivugira ko abantu biyunze ku kigero kirenga 85%.Dushatse twavuga ko bitari byagera no kuli 40%.
    Ibintu bitanya abantu ni byinshi.Ariko dukomeje kugira abayobozi beza,nta genocide yazongera.Ikibazo ni iki: Ese tuzakomeza kugira abayobozi beza?Icyo kibazo nta numwe wagisubiza.Only the future will tell.Kuko n’ubundi ku bwa Rudahigwa,hari ubuyobozi bwiza.
    Ibintu bihora bihinduka.

  6. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Abaronda amoko mu Rwanda baracyahali kandi ni benshi,nubwo NURC na RGB bivugira ko abantu biyunze ku kigero kirenga 85%.Dushatse twavuga ko bitari byagera no kuli 40%.
    Ibintu bitanya abantu ni byinshi.Ariko dukomeje kugira abayobozi beza,nta genocide yazongera.Ikibazo ni iki: Ese tuzakomeza kugira abayobozi beza?Icyo kibazo nta numwe wagisubiza.Only the future will tell.Kuko n’ubundi ku bwa Rudahigwa,hari ubuyobozi bwiza.
    Ibintu bihora bihinduka.

  7. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Birababaje muri 2020 kuba tugifite abantu bakibona mu ndorerwamo zamoko, bazakurikirane ntabwo aribyo RPF yarwaniye kuko itangiza urugamba hari kwisonga kubohoza abantu bari babaswe namoko, dore ko nge akenci nitegereza nibyo bita amoko ntabibura. Dutuye hamwe, tuvuga ururimi rumwe, duhahira hamwe, dukorerahamwe, amazina namwe, ubukire nubukene turabisangiye nkibazo ibyo tubamo nibiki? Aho navukiye bitwa ubwoko runaka kuko bafite ubutaka bwihariye, ururimi rwihariye ndetse nimico yihariye. Nonese turapfa iki koko. Noneho ugasanga nabakirangwa namacakubiri uwifashije aba mu kiciro kya kabiri ky’ubudehe.

  8. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Birababaje muri 2020 kuba tugifite abantu bakibona mu ndorerwamo zamoko, bazakurikirane ntabwo aribyo RPF yarwaniye kuko itangiza urugamba hari kwisonga kubohoza abantu bari babaswe namoko, dore ko nge akenci nitegereza nibyo bita amoko ntabibura. Dutuye hamwe, tuvuga ururimi rumwe, duhahira hamwe, dukorerahamwe, amazina namwe, ubukire nubukene turabisangiye nkibazo ibyo tubamo nibiki? Aho navukiye bitwa ubwoko runaka kuko bafite ubutaka bwihariye, ururimi rwihariye ndetse nimico yihariye. Nonese turapfa iki koko. Noneho ugasanga nabakirangwa namacakubiri uwifashije aba mu kiciro kya kabiri ky’ubudehe.

  9. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Har’umuyobozi muri MINICOM wirirwaga abwira umukozi ngo wambwa we y’umuhutu nzakwirukana…! nan’uyu munsi uwo muyobozi aracyari PS mur’iyo Minisiteri, arica agakiza!!!. Nyamara ivangura moko rishobora kuba rishyigikiwe na Leta twe tukaba twibeshya ngo bikorwa n’abantu ku giti cyabo!!! uriya wo muri APR wise aba rayon interahamwe z’inzoka ngo bamuhanishije kutagera ku kibuga iminsi itanu! mwokabyara mwe iki gihano nicyo kiri muri code penale y’u Rwanda!

  10. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Har’umuyobozi muri MINICOM wirirwaga abwira umukozi ngo wambwa we y’umuhutu nzakwirukana…! nan’uyu munsi uwo muyobozi aracyari PS mur’iyo Minisiteri, arica agakiza!!!. Nyamara ivangura moko rishobora kuba rishyigikiwe na Leta twe tukaba twibeshya ngo bikorwa n’abantu ku giti cyabo!!! uriya wo muri APR wise aba rayon interahamwe z’inzoka ngo bamuhanishije kutagera ku kibuga iminsi itanu! mwokabyara mwe iki gihano nicyo kiri muri code penale y’u Rwanda!

  11. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Dr Mugesera yaravuze ngo izo mbwa muzohereze muri Ethiopia, yakatiwe burundu ubu araborera muri gereza!!! naho uyu Emile ati izo nzoka muzohereze muri Mozambique, akatiwe kumara iminsi itanu atagera ku kibuga cy’umupira!! Ariko ubwo ntakintu mubonamo mwebwe!!!!

  12. Muhima: Umupangayi yakomerekeje nyir’inzu amwita Interahamwe n’Umuhutu
    Dr Mugesera yaravuze ngo izo mbwa muzohereze muri Ethiopia, yakatiwe burundu ubu araborera muri gereza!!! naho uyu Emile ati izo nzoka muzohereze muri Mozambique, akatiwe kumara iminsi itanu atagera ku kibuga cy’umupira!! Ariko ubwo ntakintu mubonamo mwebwe!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *