Minisitiri w’Umutekano w’imbere muri Uganda, Maj Gen (Rtd) Kahinda Otafiire, yatangaje ko Gen Muhoozi Kainerugaba afite uburenganzira bwo guhatana na se Yoweri Museveni mu matora yo mu 2026; gusa nk’ishyaka NRM bakaba bazamutsinda.
Gen. Otafiire yabitangarije mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Sudhir Byaruhanga gifite ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko Gen Muhoozi ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu myaka itatu iri imbere; ndetse inshuro nyinshi uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yagiye agaragaza ko afite uyu mugambi mu butumwa yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga ze.
Perezida Yoweri Museveni ku rundi ruhande na we bivugwa ko ashobora kongera kwiyamamariza indi manda, bijyanye no kuba ngo hari imishinga amaze igihe yaratangiye ashaka kubanza gushyira mu bikorwa.
Gen. Muhoozi cyakora cyo asanga abasaza bayobora Uganda bakwiye kuva mu nzira, hanyuma ubutegetsi muri kiriya gihugu bugafatwa n’ikiragano cy’abakiri bato.
Ni Muhoozi mu minsi ishize wanatangaje ko atemera Politiki y’ishyaka NRM rya se, “kuko isubiza inyuma abanya-Uganda.”
Ku bwa Gen Kahinda Otafiire cyakora cyo, Perezida Museveni ngo nta gahunda ya vuba afite yo kugenda ngo kuko ari umukandida w’ishyaka NRM mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.
Yagize ati: “Hari abantu benshi basaba Museveni kugenda. Bitwara nk’aho Museveni ari we wizanye. Ndagira ngo mbibutse ndetse kenshi ko Museveni ari umukandida w’ishyaka rya Politiki. Ishyaka nirivuga riti ‘bwana Museveni turatekereza uyoboye bihagije, jya ku ruhande dushake undi’, iyo ni yo nzira ya Politiki ihura n’Itegekonshinga ryacu.”
Yunzemo ati: “Niba udakunda Gen Museveni cyangwa NRM, shinga ishyaka ryawe uhatane natwe, nudutsinda ibyo tuzabimenya nyuma. Ariko ntushobora kutwifuriza ko twagenda.”
Otafiire yavuze ko kuba Gen Muhoozi yakwiyamamaza “ibyo ari ibimureba”, ngo kuko bo nka NRM bagitsimbaraye kuri Perezida Museveni.
Yavuze kandi ko uyu musirikare usanzwe ari umujyanama wa se mu bikorwa byihariye afite uburenganzira bwo kwiyamamaza, gusa amuteguza ko se azamutsinda nk’uko yatsinze n’abandi bose bagiye bahatana mu matora.
Ati: “[kuba yakwiyamamaza] ibyo ni uburenganzira bwe. Sinamuhagarika. Ni uburenganzira bwe bwa demokarasi. Mureke azahatane na se kandi tuzamutsinda nk’uko twatsinze abandi bose.”
Otafiire yavuze ko muri NRM nta muntu n’umwe ushyigikiye ko Muhoozi yakwiyamamaza, ngo kuko nk’ishyaka bahitamo umunyamuryango aho guhitamo umuntu ku giti cye.


