Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, yibukije abafana b’iyo kipe umukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC ibitego 2-0 ikayitwara igikombe cya Super Coupe.
Ku wa 23 Nzeri 2017, ni bwo Rayon Sports yahuriye na APR FC mu mukino wa Super Cup wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu.
Umukino wahagaze iminota isanzwe yawo itarangiye, Rayon Sports yamaze gutsinda ibitego 2-0 bwa APR FC.
Ni ibitego byari byatsinzwe n’Umurundi Kwizera Pierrot ndetse n’Umunya-Mali, Ismailla Diarra.
Muri uwo mukino Nshimiyimana Imran yari yeretswe ikarita itukura.
Icyavuzwe cyane cyanamaze igihe kivugwa mu bakunzi b’umupira w’amaguru, ni uburyo Rayon Sports yatsindaga igitego amatara ya Stade Umuganda agahita azima.
Abarayon bamwe bahita babihimbamo umugani, bati: “Dutsinda igitego, bazimya amatara”, n’ubwo nta ruhare rwa APR rwigeze rugaragara muri uko kuzima kw’amatara.
Perezida Sadate abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko uriya mukino uri muyamushimishije mu buzima bwe.
Ati: “Uyu munsi uri mu minsi yanshimishije mu buzima bwanjye pe! dutsinda igitego bazimya amatara! Erega abantu bibagirwa ko na Phones uwo munsi zari zatesheje abantu.”
Uwo munsi Perezida Sadate yari mu bafana ba Rayon Sports bakoze urugendo rw’ibirometero birenga 120 bajya gushyigikira ikipe yabo mu mahumbezi ya Rubavu.
Nyuma yo kuva mu Bugoyi abenshi bariye karungu, abakunzi b’ubururu n’umweru bongeye kumwenyura tariki ya 27 Nzeri ubwo umukino wasubukurwaga hakinwa imimota 27 yaburaga ngo umukino w’i Rubavu urangire.
Umukino ukimara gusubukurwa, Bon Fils Caleb wa Rayon Sports yahushije ibitego nka 2 byari byabazwe, Manishimwe Djabel na we wari usigaranye n’umunyezamu wa APR FC Mvuyekure Emery ahusha ikindi. APR FC wabonaga ikina ishaka kwishyura umwenda, yanyuzagamo igasatira ndetse igatera imipira yashoboraga kuvamo ibitego.
Iminota 27 yari isigaye yarangiye nta kindi gitego cyinjiye mu izamu bituma Rayon Sports ariyo yegukana Super Cup hamwe na Miliyoni 5.


