Perezida ucyuye igihe wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yatangaje ko yiteguye gushyigikira no kuba hafi ubuyobozi bushya bw’iriya kipe mu rwego rwo kuyiteza imbere.
Ni ibikubiye mu butumwa bugenewe itangazamakuru yashyize ahagaragara, bwaje bukurikira umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Murenzi Abdallah wagizwe Perezida w’inzibacyuho w’umuryango wa Rayon Sports.
Mu byo Perezida Sadate yashyikirije Murenzi, harimo inyandiko ikipe yanditse n’izo yandikiwe, amasezerano y’abakozi ndetse n’ibikoresho by’ikipe bitandukanye.
Perezida Sadate yashimiye abarimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, “Ku murongo mwiza” yahaye Rayon Sports. Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bakoze ibishoboka byose kugira ngo ibibazo bya Rayon Sports bikemuke.
Munyakazi wemeza ko umuti ziriya nzego zatanze “Washariraga ariko mu nyungu rusange wari ngombwa”, yavuze ko yiteguye kuba hafi ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports.
Ati: “Abibaza ko tuzaba tudahari nabasubiza ko tuzaba duhari ubu n’iteka ryose biciye mu murongo twaharaniye.”
Yunzemo ati: “Ndasezeranya aba Rayon Sports bose ndetse n’ubuyobozi bushya n’ubuzakurikiraho ko nzabwubaha, nzabushyigikira kandi nzaharanira iteka iterambere ry’umuryango dukunda nsaba na buri mu Rayon Sports kuzabushyigikira.”
Munyakazi wanashimiye abamubaye hafi barimo abafana ba Rayon Sports n’abagize umuryango we, yanasabye imbabazi abo batabonye ibintu kimwe.
Munyakazi Sadate yari Perezida wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga umwaka ushize, akaba yari yasimbuye kuri izo nshingano Muvunyi Paul wari urangije manda ye.


