Bwiza
ads

Mureke gufata abasaba akazi nk'icyo imbwa yanze: Ubutumwa ku bigo bimwe bya Leta

Amakuru•
Fred Rugira
By Fred Rugira
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 13:23
Iminota 3 yo gusoma
Mureke gufata abasaba akazi nk'icyo imbwa yanze: Ubutumwa ku bigo bimwe bya Leta

Bizwi neza ko mu Rwanda Leta ariyo mukoresha mukuru. Ibi byumvikanisha ko abayigana bashaka akazi nabo ari benshi. N'ubwo bimeze bityo, bimaze kuba itetu ko hamwe na hamwe mu bigo bya Leta mu Rwanda, hari aho abasaba akazi bafatwa nabi. Ibi byareberwa ku myifatire n’imigirire ya bamwe mu bayobozi bo muri izo nzego za Leta ziba zashyize imyanya y'akazi ku isoko.

Usaba akazi ni umuntu ku munsi w’ikizamini

Iyo uganiriye na bamwe bahataniye imyanya y’akazi mu bigo bya Leta, bakubwira ko hari aho bagiye bafatwa nabi kugeza n’igihe bumvaga babivamo bitageze ku musozo biturutse ku buryo bagiye bafatwa.

Mu bigo bimwe, ku munsi wo gukoresha ibizamini byanditse usanga bavuga ko ikizamini kiri butangire saa yine za mugitondo, umukandida wubahirije iyo saha ntibyumvikana uko yahabwa ikizamini saa sita cyangwa saa munani. Kuri iyi ngingo,bihumira mu mirari ko ahubwo abo bayobozi badashobora no kwisegura ngo babwire abakandida icyateye uko gutinda. Hibazwa impamvu ikintu nk’icyo kugikora icyo byaba bitwaye. Bigaragara ko bumva ko nta bisobanuro bagomba umukandida kuko we akeneye akazi, amerewe nabi uko bamucura bufuni na buhoro kose ntacyo bitwaye, nta we ubibabaza, bo barashyikiriye. Si uko byakagenze kuko impande zombi zirakeneranye.

Igikwiriye kumvikana hano ni uko abatanga akazi bakwiriye kumva ko umukandida aba yateguye umunsi we agashyiramo na gahunda yo gukora ikizamini cyanditse ku isaha yahawe. Kutubahiriza igihe ku bateguye ikizamini ni ukubangamira izindi gahunda z’umukandida kuko kuba umuntu ari gushaka akazi ntibivuze ko nta bindi aba yagennye gukora uwo munsi.

Iyo bigeze ku kizamini cyo kuvuga(oral interview ) biba ibindi bindi kuko abasaba akazi iyo babapfuye agasoni, haza umukozi uzi kwinyonga akabereka aho bicara ubundi bagategereza amasaha n’amasaha. Aho bukereye, nibwo wumva bahamagaye ko kubazwa bitangiye. Wagira ngo nyina ubabyara ni umwe! Mu gihe umukandida yahawe isaha akayubahiriza,ntabone n’umwanya wo gufata ifunguro, abo banigirije amakaruvate, ugeze mu cyumba nta kindi bahita bavuga. Bagira bati “ Ubu twatangira.” Ubundi bakavuga imyanya yabo bagahetura, ukabura n’uwisegura ngo avuge kuri uko gukerererwa.

Iyi migirire mibi hari abo yatumye bataha badakoze ibizamini ariko nanone igaragaza uko abashaka akazi baburabuzwa. Aha umwanditsi ntagarutse ku mafuti buri gihe Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igaragaza mu magenzura ikora. Ngaho uwatsinze siwe wagahawe, nguwo uwahawe amanota atakoreye n'ibindi byinshi by'urucantege.

Hakunze kwibazwa impamvu umukandida yasiragizwa kandi bizwi neza ko umwanya watanzwe, ibyo bizamini bya nyirarureshwa n’ibyiki? Ni ugushaka gutanga umugabo ko habayeho ipiganwa birumvikana ariko biteza igihombo gukina muri iyo kinamico.

Hari ikigo kimwe cyahamagaye abantu babiri banaziranye, bakora ibizamini byombi ariko muri bo nta n’umwe wigeze ahabwa ibyavuye mu bizamini byose kandi umwanya ntiwasubiye ku isoko! Ubwo uwo mwanya wahawe nde utarigeze yitabira ikizamini? Hari uwabwiye umwanditsi ko umwanya bawumwimye bakawuha undi musore wari uziranye n'abatangaga akazi kuko baririmbanaga muri korali! Kuri iyi ngingo, hari benshi bafite ibyo kuribura byinshi.

Mu gukoma urusyo n’ingasire, umwanditsi ashima bimwe mu bigo bya Leta n’ubwo ari mbarwa ariko bikigerageza gukorera mu mucyo mu itangwa ry’akazi n’ubwo urugendo rukiri rure. Kugira ngo ibi bibazo bikemuke, inzego bireba nka MIFOTRA n’abafatanyabikorwa bakwiriye kongera kwiyibutsa ko ushaka akazi aba akiri umuntu, ko akwiriye gusigasirwa, hagashyirwa imbere gukorera mu mucyo.

Fred Rugira

Inkuru yanditswe na: Fred Rugira

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 4,448.