Perezida Paul Kagame yaburiye abayobozi bo mu nzego za Leta ko imico mibi bagira irimo ubwirasi ishobora kuzasiga bashenye igihugu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yasozaga inama nyunguranabitekerezo y’Abayobozi b’Inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’Ibanze.
Ni inama y’umunsi umwe yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.
Muri iyi nama haganiriwe ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, mu guteza imbere igihugu no gutanga serivisi zinoze.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere igaragaza ko imitangire ya serivisi mu Rwanda igenda isubira inyuma, kuko yavuye kuri 78,2% mu 2023, igera kuri 75,8 % mu 2024, na ho mu 2025 igera 71,7%.
Abayobozi bitabiriye iriya nama bavuze ko kimwe mu bituma badaha abaturage serivisi uko bikwiye ari ukubera amakosa yabo, by’umwihariko uburangare; mbere yo kwizeza ko biyemeje guhindura imikorere.
Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje kuri bariya bayobozi, yabanenze ko buri gihe birirwa bamusezeranya guhinduka nyamara bikarangira amakosa bahora bakora bayasubiyemo.
Yavuze ko ibi biterwa n’impamvu nyinshi by’umwihariko ubwirasi bw’abayobozi yagaragaje nk’ubushobora kuzasenya igihugu mu gihe ababugira baba badahindutse.
Ati: “Njye nibwira ko hari impamvu nyinshi. Impamvu ya mbere mufite imico mibi irimo n’ubwirasi. Kwirata mu mico mibi iki gihugu cyanyu muzagisenya muri muri ibyo ngibyo. Muri abirasi kandi mwiratana ubusa. Ubonye hari icyo mwari mufite mukacyiratana najyaga kubyumva, ariko mufite iki mwiratana? Mugira iki?”
Umwe mu bayobozi babajijwe na Perezida Kagame yasubije ko we na bagenzi be nta cyo kwiratana bagira, yungamo ati: “Hari akazi kenshi dufite ko gukora kugira ngo dukomeje twubake igihugu cyacu.”
Abajijwe ikibabuza gukora neza uko bikwiye, uyu yasubije ko we na bagenzi be bakwiye guca bugufi bagaha abaturage ibyo babagomba.
Umukuru w’Igihugu by’umwihariko yamenyesheje abayobozi ko bagomba gukora ibyo basabwa gukora, baba batabishoboye bakajya mu bindi babona bibanogeye.
Ati: “Uwiba aziba wenda agire ibyago bamufate afungwe, cyangwa muzakora andi marorerwa aho muzaba mwagiye muhure n’ingaruka zabyo. Ariko ntabwo mwajya mu myanya y’ubuyobozi ngo mujyeho mube abantu batumva, b’imico mibi n’abirasi gusa batagira ikintu bakora.”
Umukuru w’Igihugu yanenze by’umwihariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwamugaragarije ko bwibagiwe gushyira mu bikorwa igice kimwe cy’umushinga w’umugezi w’umuvumba wagombaga gufasha abaturage ba kariya karere bahawe amazi meza bakanafashwa kujya buhira imyaka yabo.
Yashimangiye ko ibyakozwe na buriya buyobozi ari “ubugizi bwa nabi”.
Umukuru w’Igihugu kandi yanagaragaje ko hakwiye kuba ikurikirana ry’ibyo abayobozi biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa, ibirenze ibyo hakabaho kubazwa inshingano ku bazitwara nabi.
Ati: “Hagomba kubaho inkomere. Kubibazwa ukabisubiza. Umuntu umwe cyangwa babiri ntibakwiye guhagarika umushinga ukwiye guha abantu ibihumbi 6 cyangwa 10 amazi, gusa kubera ko umuntu yibagiwe…Umuntu agahagarika umushinga wagombaga kuramira abantu ibihumbi bikaba ibintu bisanzwe?”
Yavuze ko amaze kurambirwa amasezerano arimo ubusa abayobozi bamaze imyaka myinshi bamuha.


