Muri RDC havutse undi mutwe witwaje intwaro mushya

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko muri iyi ntara haheruka kuvuga umutwe witwaje intwaro mushya witwa ‘MAPI’.

Guverineri Lt Gen Johnny Luboya Nkashama yabitangarije mu mujyi wa Bunia, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu cyumweru gishize.

Icyo gihe uyu musirikare yamaganye abo yise abanzi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gukora uko bashoboye ngo baburizemo umugambi w’Igisirikare gikomeje gahunda yo kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri.

Guverineri Lt Gen Luboya yumvikanye ashyira mu majwi ‘abanyamahanga’ bazanwa muri Congo nk’abaterankunga b’umutwe wa MAPI, mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’amafaranga.

Ati: “Bavuga ko kuri ubu bashinze umutwe witwaje intwaro ubu, bivuze ko batumije intwaro. Nakunze kuvuga ko ari ngombwa kwirinda kuzana abanyamahanga hano. Aba barwanyi bateye ibirindiro by’ingabo. Ku bw’amahirwe kuri twe, twashoboye kwica umwe muri bo.”

Amakuru avuga ko mu ijoro ry’itariki ya 02 rishyira iry’iya 03 Mutarama 2023 ari bwo abarwanyi ba MAPI bagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Congo Kinshasa muri Ituri.

Gen Luboya yikomye abanyamahanga bari muri iriya ntara, mu gihe isanzwemo Ingabo za Uganda ziyimazemo umwaka urenga zaragiye gufatanya n’iza FARDC mu bikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF.

Mu ntara ya Ituri kandi Ingabo za Sudani y’Epfo ziritegura kujya kuhakorera ubutumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kuhagarura amahoro, nyuma y’igihe iyi ntara yarabaye ibirindiro by’imitwe yitwaje intwaro.

Umutwe wa MAPI uheruka kuvuka mu burasirazuba bwa RDC wiyongereye ku yindi ibarirwa muri 120 isanzwe ihakorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *